RFL
Kigali

Ikipe y'igihugu ya Clicket yatangaje Lawrence Mahatlane nk'umutoza mushya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/04/2024 13:06
0


Ikipe y'igihugu ya Clicket mu bagabo yatangaje umunya Africa y'Epfo Lawrence Mahatlane nk'umutoza mushya.



Lawrence Mahatlane ukomoka muri Africa y'Epfo, yagiriwe icyizere n'ishyirahamwe ry'umukino wa Clicket mu Rwanda, agirwa umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu mu bagabo.

Si ubwa mbere Lawrence Mahatlane agiye gutoza umukino wa Clicket, kuko afite ubunararibonye yagiye akura mu yandi makipe yatoje, aho yanyuze mu makipe arimo ikipe y'igihugu ya Uganda, ndetse na Africa y'Epfo mu batatengeje imyaka 19.

Uyu mugabo azwi cyane mu guteza imbere abakinnyi bakiri bato, mu byo yijeje abanyarwanda, yavuze ko gahunda atari ugutsinda amakipe gusa, ahubwo ikimuraje ishinga ni uko agomba kubaka ikipe y'igihugu izaba ikomeye mu indagihe n'inzagihe.

Yagize ati: "Byanejeje kwisanga ndi umutoza w'ikipe y'igihugu muri Clicket. Mfatanyije n'ishyirahamwe ry'umukino wa Clicket, tugomba kubaka ikipe izaba nziza, bikazaba akarushyo mu bihe bizaza."

Ishirahamwe y'umukino wa Clicket Rwanda Cricket Association (RCA) ryatangaje ko impamvu nyamukuru bahisemo Lawrence Mahatlane ari ukugira ngo ashyireho itafari rye mu guteza imbere, no kuzamura urwego rw'umukino wa Clicket mu Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Cricket Association (RCA) Stephen Musaale, yifurije ikaze Lawrence Mahatlane agira ati" Duhaye ikaze Laurence Mathalane mu muryango wa Clicket mu Rwanda. Dukurikije ubuhanga tumuziho, twasanze ari we ukwiriye kwitwa umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Clicket mu bagabo. Twamutekerejeho n'ubushishozi bwinshi, tubona azagirira akamaro Clicket yo mu Rwanda."


Umunya Africa y'Epfo Lawrence Mahatlane yagizwe umutoza mushya w'ikipe y'igihugu ya Clicket mu bagabo 


Lawrence Mahatlane yananyuze mu ikipe y'igihugu ya Uganda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND