Mu burere bw’abana bakiri bato hari byinshi bakorerwa hategurwa ahazaza habo heza ariko bikajyana n’ibyifuzo byabo bakunze guhuriraho bibafasha kubaho bishimye bakanakura neza mu maso y’ababyeyi babo.
Imyitwarire y’ababyeyi yaba myiza cyangwa mibi igira
ingaruka ku bana babo. Amagambo bavuga, ibikorwa bakora, ibimenyetso bakora imbere y’abana bigira uruhare mu myitwarire iranga umwana wamaze gukura.
Dore ibintu abana baba bifuza buri gitondo ku
babyeyi babo:
1. Gukora
utuntu tugaragaza urukundo
Mu gitondo abana baba bafite amatsiko yo kubona
ababyeyi ndetse no kubaganiriza bya hato na hato rimwe na rimwe ugasanga
ababyeyi badafite akanya nubwo baba babyifuza.
Buri gitondo ababyeyi basabwa kubyuka batekereza abana babo bakabaramukanya urukundo, bakabahobera, hari n’ababyeyi babasanga bakiryamye bakabapfumbata bakabafasha kubyuka banezerewe.
Utu tuntu nubwo dusa nk'aho ari duto, turema umubano mwiza hagati y’umwana n’umubyeyi bigatuma agukumbura akifuza no
kuba hafi ye, agakunda umuryango.
2. Gushyiraho
ikiganiro gito gishimishije kandi gihoraho
Ubusanzwe abana ni abaziranenge ku buryo baba bifuza
kwishima no mu bihe bibabaje. Mu gitondo ababyeyi benshi berekeza mu mirimo
yabo ya buri munsi n’abana bato bakerekeza ku mashuri cyangwa bagasigara mu
rugo igihe bakiri bato.
Umubyeyi asabwa gufata agahe n'iyo kaba gato akishimana n’umwana we mbere yuko batandukana bakaganira ibiganiro byiganjemo ibyo gusetsa.
Inama ku kintu cyo kwishimana n’abana mbere yo gutundukana nabo
ivuga ko muri ako kanya gashobora kuba ari gato, umubyeyi akwiriye kunyuzamo
inama nzima ifasha umwana umunsi wose kandi igakurikiranwa ko umwana
ayubahiriza igihe atashye.
3. Kumubwira
ko akunzwe
Buri wese ku Isi ashimishwa no gukundwa. Kubwira
umwana ko akunzwe bituma akurana umunezero muri we ndetse agashobora no kuzuza
inshingano za cyana yumva ashyigikiwe.
Urukundo rw’umubyeyi rukwiriye kuba rwinshi kurusha
urw’abandi bamuzengurutse ku buryo yumva umuryango ari byose kuri we. Ibi bituma
umwana yigira ku babyeyi be aho kwigana indi mico mibi y’abandi yabona
ahungiraho, ahunga urugo rubi rw’ibibazo yavukiramo.
4. Kumubaza
gahunda ye y’umunsi
Umwana akwiriye kubazwa ibyo yateguye gukora uwo munsi
kugira ngo akure yiyumvamo ko afite inshingano atari inkorabusa cyangwa ngo
asabe ababyeyi kumukorera byose yubakwamo icyizere.
Yaba ibijyanye n’ishuri, imirimo yo mu rugo n’ibindi,
hari ibyo umwana ashobora gukora kandi akigishwa n’ibindi byinshi kugira ngo
akure afite ubumenyi ku bintu bitandukanye.
Ababyeyi bamwe bakora ikosa ryo gutererana abana
babo bakumva kubitaho no kubakunda ari ukubabuza kugira icyo bakora, nyamara
bibica mu mutwe bakazakura ntacyo bashoboye n’igihe ababyeyi batakiriho umwana
akarorongotana.
Kubaza umwana ibyo akora bikwiriye kujyana no
kubyunganira ahabwa inama kuri byo cyangwa ibidafite akamaro bigasimbuzwa
ibyiza. Abana bakenera kumva ababyeyi babo bumva ibyo bifuza gukora.
5. Gusezeranya umwana ibyo akunda
Ibi bikunze gukorwa n’ababyeyi bifuza gutera
imbaraga abana babo kugira ngo bakore cyane, bashaka guhabwa ibyo babasezeranyije. Ababyeyi
bakunze gufatirana abana ku byo bashaka, bakabasaba ibyo babanza gukora
kugira ngo babihabwe.
Ibyo si bibi kuko bituma umwana aharanira gukora cyane kugira ngo azahembwe. Urugero ushobora gusezeranya kuzamusohokana agize amanota menshi cyangwa yirinze gukora amakosa.
Uburere bw’abana butangwa mu bwana kuko bavuga ko abana bapfa mu iterura. Ni ingenzi ku babyeyi kumenya ko ibyishimo by’abana babo ari bo biturukaho kugera bavuye ku Isi, kuko n’umwana wakuze akomeza gukenera gushimishwa n’umubyeyi, ndetse kumubura bikamuhindukira igikomere kidakira.
Source: Timesofindia
TANGA IGITECYEREZO