RFL
Kigali

Jude Bellingham yahamagariye bagenzi be kurwanya irondaruhu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/04/2024 11:24
0


Umwongereza ukina mu kibuga hagati muri Real Madrid, Jude Bellingham, yavuze ko ibyo kurwanya irondaruhu bidakwiriye guharirwa Vinicius Junior, ahubwo abakinnyi benshi ngo bagomba guhaguruka bakarirwanyiriza hamwe.



Jude Bellingham yahamagariye bagenzi be guhaguruka bakarwanyiriza hamwe irondaruhu. Avuga kandi ko n'inzego zishinzwe umupira zigize icyo zibikoraho byacika burundu. Ibi yabigarutseho nyuma y'uko abakinnyi birabura ba Real Madrid bamaze iminsi bakorerwa irondaruhu.

Jude Bellingham yongeye avuga ko urugamba rwo kurwanya irondaruhu rushobora kuba rwarahariwe umunya Brazil, Vinicius Junior uherutse gusuka amarira menshi ubwo yabazwaga ku irondaruhu rikorerwa abakinnyi b'abirabura.

Uretse abakinnyi ba Real Madrid, no mu zindi shampiyona irondaruhu rikunda kugaragara cyane. Twafatira urugero ku mukino wahuje Udinese na AC Milan, aho wahagaze iminota myinshi, nyuma yuko abafana ba Udinese bari bari kugereranya umuzamu wa AC Milan n'inkende.

Muri Werurwe, Real yatanze ikirego mu nzego z'amategeko zo muri Esipanye nyuma y'uko abafana bibasiye abakinnyi bayo, bakabagereranya n'inyamaswa zo mu ishyamba. 

Ku bwa Jude Bellingham we, abona ibyo byose bidakwiriye, ahubwo inzego zibifitiye ububasha zikwiriye kugira icyo zakora. Yagize ati: "Biteye ishozi n'isoni. Ntibikwiye kubaho. Ababifitiye ububasha n'ubushobozi bakeneye gukora byinshi kugira ngo ibi bintu bicike.

Jude Bellingham atangaje ibi nyuma y'uko ku wa Gatandatu ubwo Real Madrid yakinaga na Mallorca, mugenzi we Aurelien Tchouameni yakorewe irondaruhu, icyo kikaba ari ikibazo kiri gukurikiranwa n'ubugenzacyaha.

Akomeje agira ati: "Ibi ni ibintu dusa n'aho tumaze kumenyera muri Esipanye, gusa ni ikibazo ubwacyo. Ibaze umutima umukinnyi aba afite iyo agiye gukina yiteguye neza ko ashobora kugirira ibibazo ku  mukino."


Jude Bellingham yahamagariye bagenzi be n'inzego zibishinzwe kurwanya irondaruhu 


Bellingham mu ngamba nshya zo kurwanya irondaruhu 


Vinicius Junior aherutse gusuka amarira menshi ubwo yabazwaga ku irondaruhu rikorerwa abakinnyi b'abirabura 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND