Umuryango w’abagize Gen-z Comedy biganjemo abanyarwenya bakomeye ndetse n’abagaragaza impano zikomeye muri iki gihe, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, batangaza ko amateka basobanuriwe yabahaye umukoro wo gukumira icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni igikorwa
bakoze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024, mu rwego rwo
kurushaho kumenya amateka cyane cyane muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku
nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni mu
gihe cy’iminsi.
Basuye
ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, ukuri kw’ayo,
uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka yateje, ndetse n’uko Ingabo zari iza RPA
zabohoye Igihugu, zigasubiza u Rwanda n’Abanyarwanda ijambo.
Imibare
igaragaza ko ¾ ari urubyiruko rutuye u Rwanda. Bituma, Guverinoma ishyira
imbaraga mu kubashyira mu myanya kugirango batangire gufata inshingano.
Umuyobozi
wa CMA itegura Gen-z Comedy, Fally Merci yabwiye InyaRwanda, ko bahisemo gusura
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka, no kurushaho
kumva neza umusanzu w’abo mu rugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko
gusura ibice bitandukanye by’uru rwibutso byabafashije byinshi. Ati “Byatumye
twiga kurinda ibyagezweho ndetse no gukumira icyari cyo cyose cyahungabanya
ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Fally Merci
yavuze ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe nk’urubyiruko
bihaye ‘umukoro wo gukomeza kurinda ibyagezweho no kurwanya abahakana
bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000).
Aha hakaba ari ku gicumbi cy’ imiryango y’abarokotse Jenoside, abavandimwe n’inshuti bahurira bibuka ababo.
Nk’ahantu
ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside
n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.
Mu gihe
cy’iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo
kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize
Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.
Urwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga
ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka
abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi
bihugu kw’Isi.
Hari ibindi
bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga,
ubusitani ndetse n’imva rusange zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside. Ibi
bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.
Abagize Gen-z
Comedy basuye Urwubutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku
Gisozi basobanuriwa amateka n’amahano yagwiririye u Rwanda
Basobanuriwe byimbitse amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside
yakorewe Abatutsi
Bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 bashyira n’indabo ahashyinguye iyi mibiri mu rwego rwo kubaha
icyubahiro
Abagize Gen-Z Comedy biyemeje guhangana n’icyasenya
ubumwe bw’Abanyarwanda
AMAFOTO: Tripus Photography
TANGA IGITECYEREZO