RFL
Kigali

Tiwa Savage yahishuye uko yakuranye inzozi zo kuzavamo umukinnyi ukomeye wa filime

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/04/2024 12:30
0


Tiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] yagarutse ku buryo yakunze ibirebana no gukina filime mbere yuko yinjira mu muziki anagaruka ku mwihariko w’iyo agiye gushyira hanze.



Iyi filime yatunganijwe na Meji Alabi izatangira kwerekanwa ku isi hose kuwa 10 Gicuarasi, 2024.

Tiwa Savage ni we ubwe witunganyirije iyi filime yise ‘Water and Garri’ mu kiganiro yagiranye na ABC yatangaje byinshiri kuriyo.

Uyu mugore yavuze ko kubona atunganya filime ye ari ibintu byatumye yiyumva mu kindi cyiciro mu birebana n’ubutunzi.

Agaragaza kandi ko yagize ibihe by’ibyishimo kandi byamweretse ko yagera ku kintu icyo ari cyose yiyemeje.

Yerekana ko hari ibintu byinshi yari yatekerezaga gukoraho ariko iyi filime yakoze yongeye kumutera imbaraga.

Yasobanuye impamvu yahisemo kwinjira mu birebana no gukina filime ati: ”Nahoze igihe cyose ndota kuzavamo umukinnyi wa filime na mbere y'uko ntangira gukunda umuziki.”

Ubu yishimiye ko yabashije kubitangira, gusa avuga ko adashobora kuzabisimbuza umuziki.

Inkuru y’iyi filime Tiwa Savage yavuze ko yamukoze ku mutima cyane ko igaruka ku buzima busanzwe aho ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akiyemeza kugaruka muri Afurika kubaka uyu mugabane. Avuga ko ari inkuru nziza y’umwari n’umutegarugori.

Tiwa Savage yavuze ko yishimira iterambere rya Afrobeat n’uburyo ikomeje kwiharira ibice binyuranye by’isi. Agaruka ku kuba yiyumvamo ko injyana nka Rnb, Jazz na Soul zikomoka muri Afurika.

Avuga ko ari amateka y’umuziki arimo yisubiramo urebye aho injya ya Afrobeat igeze.Tiwa Savage uri mu bahanzikazi batunze agatubutse yavuze ko kuba abasha gutunganya filime ye byamwongereye icyizere cyo kumva koko ari umutunziYakomoje ku kuba yararose kuvamo umukinnyi wa filime mbere yuko anakunda umuziki

Tiwa Savage yatangaje atazahagarika umuziki ahubwo azatuma byose byunganirana

Muri Gicurasi abakunzi ba Tiwa Savage bazatangira gukurikirana filime amaze igihe akoraho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND