RFL
Kigali

Ingaruka 5 ku buzima ziterwa no kwihambira ku muntu utagukunda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/04/2024 11:25
0


Burya nubwo benshi birukira kujya mu rukundo n’abandi bakifuza kurujyamo nyamara ibyarwo biryoha biryana ndetse bikanavamo ingaruka zikomeye ku buzima zirimo n’indwara zikomeye.



Hari abantu bajya babona abakundana bishimanye bakifuza kuba nkabo cyangwa se bakifuza ko bajya mu rukundo kuko bazi ko rutanga ibyishimo. Nyamara ibi si ukuri kuko nubwo urukundo ruzana umunezero nyamara ruryoha ruryana kuko rushobora no kugira ingaruka zirimo n’indwara zikomeye zagushegesha. 

Dore ingaruka 5 ku buzima bwa muntu ziterwa n’urukundo cyangwa kwihambira ku muntu utagukunda: 

1.Indwara z’umutima 

Gukundana n’umuntu ukubabaza cyangwa kuba ufite ibibazo mu rugo rwawe n’uwo mwashakanye, bishobora kuvamo indwara zifata umutima. 

Ikigo cy’ubuvuzi cyo muri Amerika, cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe  bwerekanye ko umubare munini w’igitsinagore urwaye indwara z’umutima ari abafite ibibazo mu rushako n’abandi bahanye gatanya nyuma yo guhemukirwa n’abagabo bari barashakanye. 

Medical News Today ivuga ko byibuze 70% y’abagore barwaye umutima ni abahuye n’akababaro mu rukundo ugereranije n’abandi bagore badafite ibibazo mu rushako cyangwa abafite abakunzi batararushinga. 

2.Ibibazo byo mu mutwe 

Nubwo bizwi ko urukundo rumeze neza hagati ya babiri babanye neza rutuma ururimo abaho neza bikanamufasha kugira imitekerereze myiza, siko bimeze ku bantu bari mu rukundo rushaririye. 

Kuba mu rukundo rutesha umutwe, rutuma umuntu amara umwanya yibaza ku maherezo ye n’umukunzi we cyangwa yibaza ku cyo yakora ngo urukundo rwabo rugarure uburyohe bivamo indwara zo mu mutwe. 

Usanga abenshi bahangayitse mu rukundo bibaviramo indwara z’imitekerereze zivanze n’agahinda gakabije. 

Ibi bigaragara ku bantu batabasha kwihanganira kubengwa bagahitamo kwiyahura aho kubaho batari kumwe n’abo bihebeye. Ibi akenshi ngo biva mu mitekerereze iba yarangiritse kubera kuba mu rukundo rudashoboka. 

3.Stress ikabije 

Kuba mu rukundo wihambira ku muntu utagushaka cyangwa gukundana n’umuntu uhora akubabaza, aguca inyuma, akuryarya anakubeshya, bituma uhorana stress. 

Kugira stress nyinshi bituma unagira umutima uhagaze wibaza ikintu kibi umukunzi wawe ari bukore kuko umenyereye ko akubabaza.

Ibi bibyara stress yo ku kigero gihagaze bikanakubuza kubaho utekanye. 

4.Gutinda gukira 

Ibibazo biba hagati y’abakundana bituma umuntu uri mu rukundo iyo arwaye bitamworohera gukira kuko indwara arwaye imufatanya n’ibyo bibazo n’agahinda ku buryo umubiri ucika intege cyane aho gukira vuba ukarushaho kuremba. 

Indwara wakirira iminsi 3 usanga uyirwaye nk’ibyumweru bibiri kuko yagufatanije n’ibibazo usanzwe ufitanye n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye. 

5.Bibangamira imibereho ya buri munsi 

Birumvikana ko iyo utameranye neza n’uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana bikugiraho ingaruka no mu buzima busanzwe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND