RFL
Kigali

Rudeboy yateye utwatsi abamunnyega ko yatandukanye n’uwo babyaranye agakundana n’inkumi arusha ibinyacumi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/04/2024 10:16
0


Paul Okoye [Rudeboy] yakomoje ku kuba yakongera gushaka undi mugore nyuma yuko atandukanye na Anita Okoye babyaranye agahita yinjira mu munyenga w’urukundo n’umukobwa arusha imyaka ikabakaba 20.



Uyu mugabo kuva yatangira gukora umuziki ku giti cye yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Reason With Me’, yabigarutseho ubwo yasubizaga abafana be bavugaga ku kuba yaratandukanye n’umugore we bitari bikwiriye.

Rudeboy agaragaza ko abantu bakwiriye kubyakira ko yamaze gutandukana n’umugore we badateze gusubirana kandi ari mu rukundo rushya na Ivy Ifeoma. Yagize ati: ”Bamwe muri mwe mwumva ko gutandukana kw’abantu babanaga bidakwiye.”

Akomeza agaragaza ko abantu batagakwiriye kubibona gutyo, avuga ko hari ubwo biba ngombwa. Yagaragaje ko ahubwo yiteguye gukora ubukwe n’uyu mukobwa bari mu rukundo.

Rudeboy kuri ubu ugwije imyaka 42, inkuru y'uko ari mu rukundo n’inkumi y’imyaka 22 yatangiye kuvugwa mu mpera z’Ukuboza 2022 nyuma y’umwaka umwe atandukanye na Anita Okoye.

Ivy Ifeoma, ubusanzwe ni umunyamideli umaze gushinga imizi muri Nigeria. Yabonye izuba muri 2000. Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Ifeoma Iboko, akaba yarasoreje muri Kaminuza ya Abia State.

Ni mu gihe Paul Okoye Rudeboy yabonye izuba muri 1981, bivuze ko afite imyaka 42, akaba arusha imyaka ikabakaba 20 Ivy bari mu rukundo. Uyu mugabo kandi muri 2014 ni bwo yashyingiranwe na Anita Okoye bari baramenyanye muri 2004.

Anita yaje guhitamo gusaba ko batandukana nyuma yo kubona ko batagihuje intego, hari muri 2021, bakaba bafatanya kurera abana batatu babyaranye gusa. Ivy Ifeoma, inkumi yasimbuye Anita Okoye ndetse Rudeboy yakomoje ku kuba bashyingiranwaAnita Okoye mu mwaka wa 2021 ni bwo yiyemeje gutandukana na Paul Okoye [Rudeboy]Anita Okoye yari afitanye abana 3 na Rudeboy barimo babiri bavutse ari impanga Rudeboy yasabye abamushinja kuba yaratandukanye na Anita Okoye gushyira umupira hasi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND