RFL
Kigali

Jennifer Lopez arambiwe imico y'umugabo we yo kunywa itabi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/04/2024 9:52
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Jennifer Lopez, yatangaje ko arambiwe imico y'umugabo we Ben Affleck yo kunywa itabi cyane, anagaruka ku mategeko yamushyiriyeho kuva barushinga.



Jennifer Lopez umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime unabimazemo imyaka irenga 30, kugeza n'ubu ari mu byamamarekazi byo muri Amerika bigarukwaho cyane. Yongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyamabaga nyuma yaho atangaje ko arambiwe imico y'umugabo we Ben Affleck yo kunywa itabi (Cigarettes).

Mu kiganiro Jennifer Lopez benshi bita 'J-Lo' yagiranye n'ikinyamakuru Rolling Stone, yavuze ko atishimira imico y'umigabo we Ben Affleck ukunda gutumura itabi cyane. Yagize ati: ''Mu bintu ndambiwe ku mugabo wanjye, icya mbere ni imico ye yo kunywa itabi. Aho twaba turi hose ararinywa atitaye kubatureba cyangwa aho turi''.

Lopez yatangaje ko arambiwe imico y'umugabo we yo kunywa itabi

Yakomeje agira ati: ''Nagerageje kubara umubare w'amasegereti anywa ku munsi kuburyo byarangiye ndambiwe kuyabara kuko ni menshi. Sinshaka kuvuga ko namubuza kurinywa ariko birambangamira cyane. Aramutse abiretse byaba byiza ariko ubu arabizi ko ikintu gituma dushobora gutongana ni uburyo akunda kunywa itabi aho ari hose''.

Uyu muhanzikazi ngo hari amategeko abiri yashyiriyeho umugabo we yo kunywa itabi kuva barushinga

Jennifer Lopez w'imyaka 54 yagarutse ku mategeko yashyiriyeho umugabo we kuba barushinga mu 2022. Ati: ''Kuva twakora ubukwe, namubwiye ko ntashaka kubona anywera itabi imbere y'abana, cyangwa kurinywera mu nzu. Ubu aya mategeko abiri arayubahiriza''.

Lopez yategetse umugabo we kutanywera itabi mu nzu yabo cyangwa imbere y'abana

Kuva yatanga iki kiganiro, benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwibasiye, bavuga ko ibyo yatangaje bisa nko gusebya umugabo we. Abandi nabo bakavuga ko kuva kera i Hollywood bizwi ko Ben Affleck anywa itabi,ndetse ko nawe yarasanzwe abizi ndetse ko iyo abona atabasha kubyihanganira yari kureka kubana nawe aho kubana nawe akajya amwinubira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND