RFL
Kigali

Polisi yamenye uwakoreye irondaruhu undi mukinnyi wa Real Madrid

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/04/2024 8:12
0


Polisi yo mu gihugu cya Espagne yamenye uwakoreye irodaruhu undi mukinnyi wa Real Madrid, Aurélien Tchouaméni nyuma ya Vinicius Junior usanzwe uri korerwa.



Kuwa Gatandatu nibwo mu gihugu cya Espagne hakinwaga umukino wo ku munsi wa 31 muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere. Saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 30 ikipe ya Mallorca yari yakiriye Real Madrid kuri Estadi Mallorca Son Moix.

Uyu mukino warangiye Real Madrid itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Aurélien Tchouaméni ku munota wa 48 ku ishoti riremeye yari arekuye inyuma y'urubuga rw'amahina.

Ubwo uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa yishimiraga iki gitego cye cya 3 atsinze muri uyu mwaka w'imikino, umufana wa Mallorca yamukoreye irondaruhu akora ibimenyetso by'inkende anavuga izina rye ndetse anatera amacupa y'amazi mu kibuga.

Ku munsi w'ejo kuwa Mbere nibwo Daily Mail yari yanditse ko Polisi yo muri Espagne yatangiye kumushaka ndetse n'iyi kipe ya Mallorca iza kubyitangariza ivuga ko bari kumushaka kugira ngo bace iri hogoterwa rikorerwa mu mupira w'amaguru.

Mu  gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo byamenyekanye ko baje kumumenya bigendeye ku mashusho yafashwe gusa basanze ari umwana muto warimo arakora iri vanguraruhu aho yari yaje kureba uyu mukino ari kumwe n'uwo mu muryango we.

Abayobozi ba Laliga barimo kureba uko bafatira ibihano uyu mwana ndetse n'ikipe ya Mallorca ikaba yafatirwa ibihano byo gukina imikino 3 nta bafana baza kuri sitade nk'uko biheruka kugenda kuri Getafe.

Aurélien Tchouaméni wakorewe irondaruhu afite inkomoko mu gihugu cya Cameroon dore ko ababyeyi be ariho bakomoka nubwo we yavukiye mu Bufaransa.

Ibi byabaye ku mukinnyi wa Kabiri wa Real Madrid nyuma ya Vinicius Junior ujya urikorerwa cyane dore ko imibare yerekana ko mu mwaka ushize w'imikino yarikorewe inshuro 16.

Muri rusange muri Espagne ibikorwa by'irondaruhu bikomeje gufata indi intera dore ko mu minsi yashize hari umukinnyi ukomoka muri Senegal ukina mu ikipe ya Rayo Majadahonda yo mu cyiciro cya 3 witwa Cheikh Kane Sarr warikorewe ,we n'abandi bakinnyi bakinana bafata umwanzuro wo kuva mu kibuga umukino utarangiye bituma usubikwa.

Ubwo Aurélien Tchouaméni yishimiraga igitego yakorewe irondaruhu n'umwana ukiri muto 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND