RFL
Kigali

Imikino ya NBA igeze aharyoshye, LeBron James na Stephen Curry bashobora kwisanga mu gishanga

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/04/2024 20:52
0


Imikino ya NBA Regular Season yamaze gushirwaho, ubu amakipe 12 azakina NBA Playoff yamaze kumenyekana, hasigaye kumenyekana amakipe ane azava muri NBA Play in Season.



Ikipe ya Los Angeles Lakers ya LeBron James na Golden State Warriors ya Stephen Curry, zishobora kuzagira amahirwe yo gukina NBA Playoff mu gihe zaba zitwaye neza muri NBA Play-in Tournament, irushanwa rigamije gushaka amakipe ane yiyunga kuri 12 kugira ngo huzure amakipe 16 azakina NBA Playoff.

Kugeza ubu amakipe yamaze kwizera ko azakina NBA Playoff ni 12, atandatu yo mu Burengerazuba n'andi atandatu yo mu Burasirazuba.

Amakipe yo mu Burasirazuba yamaze kubona itike yo gukina NBA Playoff ni Boston Celtics, New York Knicks, Milwaukee Bucks, Cleveland Cavaliers, Orlando Magic na Indiana Pacers.

Amakipe yo mu Burengerazuba yamaze kubona itike nayo ni Oklahoma City Thunder, Denver Nuggets ifite iki gikombe giheruka, Minnesota Timberwolves, Los Angeles Clippers, Dallas Mavericks na Phoenix Suns.

Kuva Kuri uyu wa kabiri Kugeza ku wa Gatanu, amakipe azatangira gukina NBA Play-in Season, kugira ngo hamenyekane izindi kipe enye ziziyongera kuri 12, kugira ngo zibe 16 zizakina Playoff.

Uko imikino ya NBA Play in Season izakinwa, amakipe yabaye kuva ku mwanya wa karindwi kugera ku wa Cumi, azacakirana muri iryo rushanwa. Bisobanuye ko mu Burasirazuba no mu Burengerazuba ari amakipe umunani azaba yishakamo ane azajya muri NBA Playoff. Kuko buri gace gafite amakipe ane  azakina Play-in Season. 

Mu Burasirazuba Ikipe ya Miami Heat yabaye iya karindwi izakina na Philadelphia yabaye Iya munani muri NBA Regular Season, naho Atlanta Hawks yabaye iya Cyenda, icakirane na Chicago Bulls yabaye Iya cumi. Amakipe azatsinda, niyo azasanga andi muri NBA Playoff. 

Mu Burengerazuba ho, Los Angeles Lakers izacakirana na New Orleans Pelicans, naho Golden State Warriors icakirane na Sacramento Kings.

Nyuma yo kumenya amakipe 16 azatangira gucakirana muri NBA Playoff, nibwo imikino ya Playoff  izatangirira muri kimwe cya Kane muri buri gace, aho amakipe azajya akina akuranamo. 


Amakipe arimo Los Angeles Lakers na Golden State Warriors aracyafite umusozi wo kuzamuka kugira ngo yemererwe gukina NBA Playoff 


Denver Nuggets, Boston Celtics ari mu makipe yamaze kubona itike ya NBA Playoff 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND