RFL
Kigali

50 Cent atewe impungenge n'uko Donald Trump yakongera kuyobora Amerika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/04/2024 19:34
0


Umuraperi w'icyamamare, 50 Cent, uherutse kuvuga ko Donald Trump afite amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora Amerika, ubu noneho aravuga ko bimuteye impungenge kuko atizera ubuyobozi bw'uyu muherwe bitewe n'ibyaha ashinjwa.



Curtis Jackson II umuraperi, umukinnyi wa filime anabifatanya n'ishoramari, wamamaye cyane ku izina rya 50 Cent mu muziki, uri mubawumazemo igihe kinini. Uyu muraperi kandi azwiho kutaripfana dore ko akunze gutanga ibitekerezo bye ku bintu bitandukanye akenshi benshi bakabimunengera.

Mu mpera za Werurwe 50 Cent wakunzwe mu ndirimbo nka 'In Da Club', 'Candy Shop', 'Many Men', n'izindi, yanyarukiye ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter maze abwira abarenga Miliyoni 12 bamukurikira ati: ''Kuva ntanumwe ushaka kubivuga reka mbivuge, ndacyeka ko Trump azongera kuyobora Amerika''.

50 Cent aherutse kuvuga ko abona Trump afite amahirwe yo kongera kuba Perezida

Mu kiganiro gito 50 Cent yahaye The New York Post yavuze ko nubwo aha amahirwe Donald Trump yo gutsina amatora akongera kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, nyamara ngo bimuteye impungege.

Mu magambo ye 50 Cent yagize ati: ''Sibanga ko Trump yakongera kuba perezida. Ku nshuro ya mbere ntabwo twamuhaga amahirwe menshi ariko byarangiye atsinze. Nubu mbona bishobora kongera kuba. Uriya mugabo afite imbaraga kandi anafite abantu benshi bamushyigikiye nubwo hari abamushyigikiye rwihishwa''.

Ngo bitewe nibyo Trump ashinjwa, 50 Cent atewe impungenge n'uko yakongera kuyobora Amerika

50 Cent yakomeje agira ati: ''Kuba yakongera kuba Perezida w'iki gihugu binteye impungenge kandi ndumva atari njye gusa. Reba urugero rworoshye ibyaha byose aregwa ariko ntakintu na kimwe amategeko arabikoraho. Niba ibyo ashinjwa yarabashije ku bikora mwibaze ibyo noneho yakora asubiye muri White House. Sindi hano ngo nyombye amahitamo y'abantu gusa bagomba kwitondera Trump''.

Uyu muraperi yagiriye inama Abanyamerika kwitondera Donald Trump






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND