RFL
Kigali

Intambara y'amagambo hagati ya Rick Ross na Drake yafashe indi intera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/04/2024 15:01
0


Intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga no kwibasirana mu ndirimbo byafashe indi ntera hagati ya Rick Ross na Drake ku buryo na Nyina wa Drake yayisanzemo.



Hari hashize igihe ntabaraperi bashyamirana (Beef) mu muziki wa Amerika kugeza mu minsi ishije ubwo Kendrick Lamar na Future bibasiraga Drake na J. Cole mu ndirimbo bise 'Like That'. Ibi byatumye Drake nawe afata ikaramu arandika indirimbo isubiza Kendrick na Future yise 'Push Ups'.

Muri iyi ndirimbo nshya ya Drake ntabwo yasubije Kendrick Lamar na Future gusa ahubwo yanahise yibasiramo abandi bahanzi barimo Taylor Swift, Maron 5, SZA, ageze kuri Rick Ross amwigirizaho nkana aho yamwibukije ko mbere y'uko yamamara mu muziki akabona ifaranga yahoze ari umucunga gereza (Prison Guard).

Mu ndirimbo nshya Drake yibasiyemo abahanzi barimo na Rick Ross yamwibukije ko yahoze ari umucunga gereza

Drake abwira Kendrick Lamar yagize ati: ''Wowe nshobora no kugutwara umukunzi nkamwambika amapingu muri gereza nk'uko Rick Ross yahoze abikora none ubu yigira nkaho atamaze igice cy'ubuzima bwe ari umucunga gereza''.

Rick Ross acyumva ibyo Drake amuvuzeho nawe yahise ajya muri Situdiyo akora indirimbo yise ''Champagne Moments' asubiza Drake. Muri iyi ndirimbo Ross yagize ati: ''Urinda ujya kumbwira mu ndirimbo wabaye umuntu w'umugabo ukabimbwira amaso ku maso ko tuvugana kenshi? Uburyo urapamo ni ubwo ukopera ku bandi ndetse n'ubuhanga buke ufite ni Lil Wayne wabuguhaye ubwo yakuzanaga''.

Rick Ross nawe asubiza Drake, yavuze ko yibagishije amazuru bakayagabanya kandi ngo bigaragarira mu mafoto ye ya kera, kandi ngo yibagishije na 'Six Pack'

Muri iyi ndirimbo ndende yuzuyemo amagambo y'ibitutsi kuri Drake, Rick Ross yanavuzemo ko Drake yigabanishije amazuru kugirango agire mu maso heza, avuga ko kandi Drake yirirwa ku mbuga yerekana igituza n'abudomino afite(Six Packs) nyamara ngo izi ntiyazivanye mu gukora siporo ahubwo yagiye kwa muganga bamukorera 'Plastic Surgery' mu buryo bugezweho buzwi nka 'BBL'.

Mu ntambara y'amagambo yabo banayizanyemo Nyina wa Drake

Iyi ntambara y'aba baraperi bombi bahoze ari inshuti za hafi yafashe indi ntera ubwo Nyina wa Drake yamwohererezaga ubutumwa amubaza niba koko yaribagishije amazuru nk'uko Rick Ross yabiririmbye bigakwira kuri murandasi. Drake yasubije Nyina amubwira ko atabikoze kandi ko ibyo Rick Ross yavuze yabitewe n'inzara afite.

Drake yerekanye ubutumwa yandikiranye na Nyina, aho yamubwiye ko Rick Ross ari kumwibasira bitewe n'inzara afite kuko amaze iminsi atarya bigatuma arakara kandi agakoresha amagambo arimo irondaruhu

Nyuma y'uko Rick Ross abonye ubutumwa Drake yandikiranye na Nyina bamuvugaho, yahise nawe yifata amashusho yashyize kuri Instagram agira ati: ''Mu gihe Mama wawe murimo muganira, mubwire aguhe uburere yibagiwe kuguha. Wowe waje mu birabura kudukopera injyana n'imico no kudukuramo amafaranga. Imbere muri wowe ufite imyumvire y'abazungu niyo mpamvu nkwita imbwa y'inzungu''. Ubusanzwe Drake afite Se w'umwirabura na Nyina w'umuzungu.

Rick Ross yahise abwira Drake ko mugihe ari kuvugana na Nyina yamubwira akamwigisha imyifato yibagiwe kumwigisha akiri muto





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND