Kigali

Ibikubiye mu ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko atanga imbabazi kuri Fatakumavuta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2024 9:31
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yandikiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ibaruwa ikubiyemo imbabazi yahaye Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yashinjaga kumuharabika mu bihe bitandukanye yisunze umuyoboro wa Youtube ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze bwite.



Yifashishije konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, The Ben yagaragaje ko yahaye imbabazi Fatakumavuta nubwo amagambo yamuvuzeho yasize ibikomere. Yongeraho ngo “Ndasenga ngo ugire umutima uciye bugufi kandi ufite amahoro (Yabwiraga Fatakumavuta).”

The Ben witegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 1 Mutarama 2025, ariko kandi yarengejeho ko ubutabera bukwiye kuganza cyo kimwe n’imbabazi. Yungamo ati “Ndabizi ko twese twatsikira ariko tukazongera tukabyuka.”

The Ben yavuze ko mu isengesho rye asaba Imana gufasha Fatakumavuta akarekurwa kandi yiringiye ko mu gihe kiri imbere amahoro azaba inganzamarumbo mu buzima bwa Fatakumavuta.

Ati “Fatakumavuta ndasenga ngo urekurwe. Ndizera ko amahoro azaganza mu hazaza hawe.”

Yavuze ko kuri we “Urukundo ruzahora rutsinda urwango.” Ati “Urumuri ruzahora rutsinda umwijima. Reka twizere ko ubutabera n’imbabazi bijya kugira aho bihurira.”

Ubu butumwa yanditse bwaherekejwe n'ibaruwa yari yandikiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, agaragaza ko yatanze imbabazi kuri Fatakumavuta.

Iyi baruwa igomba gushyikirizwa Umunyamategeko we, Fatikaramu Jean Pierre akayifashisha mu bujurire mu gihe umukiriya we yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo.

Iyi baruwa kandi igomba gushyirwa muri ‘Sisiteme’, umunyamategeko akayifashisha nk’ikimenyetso cy’uko umwe mu baregaga Fatakumavuta yatanze imbabazi.

The Ben afatwa nka kizigenza muri uru rubanza nubwo harimo n'abandi batanze ibirego bagaragaza ko Fatakumavuta yagiye abaharabika mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yakoraga ku rubuga rwa Youtube rwa 3D TV ndetse no ku rubuga rwe rwa X.

Iyi baruwa The Ben yayanditse ku wa 5 Ugushyingo 2024, mbere y'uko Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rufata umwanzuro kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024.

Muri iyi baruwa ye agaragazamo imyirondoro ye, irimo aho abarizwa muri iki gihe. Maze akabwira Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ati "Nandikiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mbamenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye nkaba nsaba ko Sengabo Jean Bosco 'Fatakumavuta' yarekurwa." Iyi baruwa kandi yashyizweho umukono na Noteri David.

The Ben yari yatanze ibirego bibiri muri iyi Dosiye. Icya mbere yagitanze tariki 7 Ukuboza 2023, agishyikiriza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ku Kimihurura. Yavuze ko Fatakumavuta yifashishije urubuga rwe rwa X ndetse n'umuyoboro wa Youtube 3D TV Rwanda, yanyujijeho ibiganiro n'inyandiko biharabika The Ben.

Yavuze ko ibi biganiro yabikoze mu bihe bitandukanye kandi hose agamije guharabika The Ben.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, rwavuze ko bashingiye ku byo Fatakumavuta yagiye avuga kuri The Ben "twasanze yaragiye akoresha amagambo mabi agize ibyaha kandi ubugenzacyaha bwasanze ibyo byaha bidakorerwa The Ben gusa, ahubwo twasanze harimo n'abandi yibasira barimo Meddy, Bahati Makaca" biyemeza kumurikirana.

Iperereza ryagaragaje ko Fatakumavuta yagiye akora ibiganiro byinshi kuri The Ben, birimo ikiganiro cyagarutse ku bukwe bwe, ko atazi kuririmba, ikiganiro yavuzemo ko The Ben yabuze amafaranga y'inkwano, ikiganiro yavuzemo ko The Ben yambara shene y'amabati n'ibindi.

Umunyamategeko Fatikaramu Jean Paul wunganira Fatakumavuta, yabwiye InyaRwanda ko mu busanzwe iyo umuntu atanze imbabazi n’ubutabera bugira uko bubireba.

Ati “Iyo umuntu atanze imbabazi ubutabera bugira inzira bubirebamo. Ushobora gutanga imbabazi urukiko rwabisuzuma, rukabisesengura rugasanga ari ngombwa imbabazi zigatangwa…”

 

The Ben yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali atanga imbabazi kuri Fatakumavuta

The Ben yanifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yababariye Fatakumavuta 

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo Fatakumavuta yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU RUBANZA RWA MUHETO NA FATAKUMAVUTA

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUNYAMATEGEKO WA FATAKUMAVUTA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND