Kigali

Twifuzaga ko hatabaho gukatirwa igifungo - Umunyamategeko wa Miss Muheto Twaganiriye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2024 22:00
0


Umunyamategeko Kizito Safari uri muri batatu bunganiraga Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2022, yatangaje ko bishimiye icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, n'ubwo bifuzaga ko hatabaho gufatira igihano icyo ari cyo cyose uyu mukobwa umaramye imyaka ibiri ikamba rya Miss Rwanda.



Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, ni nyuma y’uko Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, rutangaje ko rwakatiye Miss Muheto igifungo cy'amezi atatu asubitse mu mwaka umwe n’amande y’amafaranga ibihumbi 190 Frw, ni nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yari amaze iminsi 18 afunze- Bivuze ko yahise ava mu maboko y'Ubushinjacyaha asubira mu muryango. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa umwaka umwe n’amezi umunani.

Ubwo yari imbere y’Urukiko, ku wa 31 Ugushyingo 2024, Miss Muheto yemeye  icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye no kugonga ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Ariko sinemera ko nahunze kuko imodoka nayirekeye aho. Nagize ubwoba kuko abantu bahuruye ari benshi ntinya ko bangirira nabi. Police ihageze nagarutse ubwanjye.”

Umunyamategeko Kizito Safari yabwiye InyaRwanda ko baburanye uru rubanza basaba ko Miss Muheto atahabwa igihano icyo ari cyo cyose, bagasaba ko urukiko rwamutegeka kwishyura.

Ati "Twebwe icyo twifuzaga twari twagisabye urukiko y'uko hatabaho gukatirwa igihano (igifungo) icyo ari cyo cyose ahubwo ko yacibwa amande. Ariko twubaha ibyemezo by'inkiko, ahasigaye ni uko turi buze kwicarana n'uwo twunganira tugasuzuma icyemezo cy'urukiko, tukareba ibyo umucamanza yashingiyeho, hanyuma noneho uwo twunganira niwe uduhereza inzira ashaka ko bikomerezamo, ariko icyangombwa ni uko asohotse akava aho yari afungiye, akaba yasubiranye ubwisanzure, mbese kuba ari hanze."

Kizito yavuze ko bazagirana ibiganiro na Miss Muheto bigamije kureba icyo umucamanza yashingiyeho afata icyemezo, barebe niba bashobora kujurira cyangwa se bakabireka uko bimeze. Ariko kandi si bo gusa bafite uburenganzira bwo kujurira, kuko n'ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo kujurira.

Ati: "Tuzamenya ikigomba gukurikiraho. Kuko ni uburenganzira itegeko riha impande zombi numva ari icyo navuga ubu ngubu. Kuko ntiturabona kopi y'urubanza, ntituramenya icyo umucamanza yashingiyeho kugira ngo noneho tumenye icyemezo twafata. 

Urumva si njye gusa hari n'abandi dufatanya mu kunganira umukiriya wacu, umukiriya wacu nawe afite uburenganzira mu kuduha amabwiriza, ubundi tukanamufasha mu byerekeranye n'amategeko."

Uyu munyamategeko yavuze ko bishimiye kuba Miss Muheto atakatiwe gufungwa "Igisigaye ni ugusuzuma rero tukareba icyavuyemo, hanyuma tugafata icyemezo bigendeye ku mategeko n'icyo umukiriya wacu azaba yifuza."

Akomeza agira ati "Urumva no gukomeza kumva ko wakatiwe n'ubwo cyaba gisubitse nabwo mu by'ukuri biba ari ibintu byiza ariko turashima ko ari hanze, agiye gukomeza amashuri ye, agakomeza ubuzima na gahunda nyine nk'uko yayemereye urukiko yo guhindura imyitwarire akanabera urugero abandi bari mu kigero cye.

Kanda hano usome inkuru bifitaney isano: Miss Muheto yakatiwe amezi atatu asubitse mu mwaka umwe 

Kizito Safari uri mu banyamategeko ba Miss Muheto yatangaje ko bitegura kwicarana n’umukiriya wabo kugira ngo basuzume icyo umucamanza yashingiyeho afata icyemezo 

Abanyamategeko ba Miss Muheto basabaga ko atahabwa igihano na kimwe, bifuzaga ko yacibwa amande 


Miss Muheto yari amaze iminsi 18 afunzwe - Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite



Ubwo ku wa 31 Ugushyingo 2024, Miss Muheto yitabaga Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro

KANDA HANO UMENYE IBYABEREYE MU RUBANZA RWA MUHETO N'URWA FATAKUMAVUTA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND