RFL
Kigali

APR FC ishobora kurara ishyize akadomo ku gikombe cya Shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/04/2024 11:19
0


APR FC niramuka itsinze umukino w'ikirarane ifitanye na AS Kigali kuri uyu wa Mbere, bidasubirwaho iraba yujuje amanota ayemerera gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.



Kuri uyu wa Mbere APR FC iracakirana na AS Kigali mu mukino utarakiniwe igihe kubera ko ubwo wari gukinwa, APR FC yapfushije umutoza Dr Adel Zrane, bituma umukino wimurirwa ku itariki 15 Mata. 

Uyu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona wagombaga kuba tariki ya 5 Mata, uza gusubikwa, kuko APR FC yahise ihugira mu gusezera ku mutoza Dr Adel Zrane, wari witabye Imana bitunguranye. 

Kuri uyu wa Mbere, APR ifite umusozi wo kuzamuka, kubera ko ikipe ya AS Kigali ni imwe mu makipe agora cyane APR FC kuko mu mikino 15 iheruka kuzihuza, AS Kigali yatsinzemo ine, naho APR FC itsinda itatu mu gihe zanganyije imikino umunani.

APR FC ishobora kungukira mu ntege nkeya za AS Kigali, kubera ko iyi kipe yamaze iminsi itanu ititoza, mu gihe APR yo imyitozo yari iyimereye nabi. Abakinnyi ba AS Kigali basubukuye imyitozo ku wa Gatandatu nyuma yo guhembwa ukwezi kumwe mu birarane by’amezi ane bari batarahembwe. 

APR FC ifite amanota 59, nitsinda umukino wa AS Kigali irahita irusha amanota 14 Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri, kandi habura imikino ine ngo shampiyona irangire. 

Mu gihe APR yaba ikoze ikinyuranyo cy'amanota 14, byaba bivuze ko yegukanye igikombe bidasubirwaho, kubera ko ikipe ya kabiri amanota byaba bigishoboka ko yakuramo ni amanota 12 gusa. 


APR FC ishobora kurara yegukanye igikombe cya shampiyona mu gihe yaba itsinze umukino ifitanye na AS Kigali 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND