RFL
Kigali

Sinamukundiye amafaranga! Beyoncé avuga kuri Jay Z bamaranye imyaka 16 barushinze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/04/2024 10:05
0


Icyamamarekazi mu muziki, Beyoncé, uherutse kwizihiza imyaka 16 ishize arushinze n'umuraperi Jay Z, yateye utwatsi ibivugwa ko yakundiye uyu muraperi amafaranga afite, yemeza ko yamukunze akiri muto atarigwizaho umutungo.



Ku bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga bazi cyane imvugo yamamaye mu rurimi rw'icyongereza igira iti: 'If Jay Z can marry a beautiful woman like Beyonce, you can marry any woman you want", bivuga ngo niba Jay Z yarashakanye na Beyonce ufite ubwiza, ko umugabo we nawe yashakana n'umugore mwiza yifuza.

Ibi akenshi babivuga bashaka kwerekana ko Jay Z udafite ubwiza busamaje (Nk'uko benshi babivuga), yabashije kubana na Beyonce uri mu bagore beza mu myidagaduro. Mu gihe kandi hari n'abandi bavuga ko Beyonce atari gukundana na Jay Z iyo aza kuba akennye. Abandi bakemeza ko ubutunzi bw'uyu muraperi aribwo bwatumye barambana.

Benshi bakunze kuvuga ko Beyonce yakundiye Jay Z ifaranga atunze

Mu minsi ishije Beyonce na Jay Z bizihije imyaka 16 ishize barushinze ku itariki 4 Mata. Aba bombi bakoze ibirori by'agatangaza mu Butaliyani aho barikumwe n'abana babo batatu n'inshuti z'umuryango wabo.

Kuri ubu Beyonce yagize icyo avuga ku gihe amaranye na Jay Z, umuhanzi wa mbere ukize ku Isi ku mutungo wa Miliyari 2.5 z'Amadolari. Mu kiganiro yagiranye na Vanity Fair, uyu muhanzikazi yahakanye ibivugwa ko yakurikiye ifaranga ku mugabo be.

Baherutse kwizihiza imyaka 16 ishize basezeranye kubana akaramata

Beyonce abajijwe mu magambo make uko yasobanura imyaka 16 amaranye na Jay Z, yasubije ati: ''Ni imyaka y'urukundo rutavangiye, imyaka y'ibyishimo n'umugisha twahawe n'Imana yaduhaye abana batatu. Ni imyaka twanyuze muri byinshi byari kudutandukanya ariko urukundo rwacu rwarushijeho gukomera''.

Beyonce yavuze ko imyaka 16 ishize barushinze yagaragaje ko urukundo rwabo rukomeye

Abajijwe niba ajya abona abavuga ko yakundiye Jay Z amafaranga n'icyo abivugaho, Beyonce yagize ati: ''Ese abantu bajya bibuka ko Jay Z twatangiye gukundana mu 2001 twese tukira bato? Kiriya gihe se hari amafaranga yari afite?. Ntabwo nigeze mukundira amafaranga, namukundiye uwo ariwe. Buriya Jay ni umuntu ufite ibintu byinshi byiza birenze amafaranga abantu bamuziho''.

Beyonce avuga ko yatangiye gukunda Jay Z kera ataragira amafaranga menshi

Uyu muhanzikazi yakomeje agira ati: ''Ntabwo namukundiye amafaranga kuko nanjye ubwanjye ndayafite. Iyo nza kuba nshaka umugabo ukize nari gushaka n'undi uyamurusha. Rwose iki kintu cyo kuvuga ko namukundiye amafaranga kimaze igihe kinini ku buryo numva abantu bakabirenzeho kuko umubano wacu ni igihamya ko twese twakundanye urukundo nyarwo''.

Uyu muhanzikazi yemeje ko atakundiye Jay Z amafaranga ahubwo ko yamukunnze urukundo nyaryo

Beyonce uvuga ko yatangiye gukunda Jay Z afite imyaka 19 y'amavuko, yasoje avuga ko ku giti cye yemera ko hari abagore bashaka n'abagabo babakurikiyeho ubutunzi gusa we ngo ntabwo ari muribo. Beyonce atangaje ibi mu gihe muri Werurwe 'Couple' yabo yashyizwe ku mwanya wa mbere mu zirambanye kandi zikize cyane i Hollywood.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND