RFL
Kigali

Mystique wakundanaga na Asake yahishuye impamvu batandukanye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/04/2024 9:03
0


Madame Mystique wamamaye nk’umukunzi w’umuhanzi wo muri Nigeria, Ahmed Ololade [Asake], yagarutse ku mpamvu yahisemo gutandukana n’uyu musore ukomeje kubica bigacika mu muziki.



Ubwo Mystique yasubizaga umwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku mpamvu yaretse gukundana na Asake, yakomoje ku kuba batari bagishobokanye.

Uwamubajije yagize ati: ”Kuki watandukanye n’umuhanzi wacu Asake.” Undi yamusubije agira ati: ”Kuko yifuzaga kugenda, mureke dayimoni akomeze amukoreshe.”

Abamukurikira bakomeje kumubaza impamvu atamuyoboye mu nzira iboneye ahubwo akamureka akagenda. Uyu mukobwa yavuze ko Asake ari umuntu utinya Imana.

Ati: ”Ni umugabo utinya Imana ariko namwe murabizi uburyarya bw’ikibi ntacyo twarenzaho.”

Urukundo rwa Asake na Madame Mystique rwatangiye kugarukwaho cyane mu mwaka wa 2023 ubwo amafoto yabo n’amashusho byatangiraga gusakara ahantu hatandukanye.

Icyo gihe hatangajwe inkuru z'ibikabyo zivuga ko ngo uyu musore akunzwe n’abakobwa benshi ndetse ngo abagera kuri Miliyoni 5 bahise bagwa igihumure babonye yishimanye n’umukunzi.

Ibihe byiza byabo ntabwo byarambye kuko muri Werurwe 2024 byatangajwe ko batandukanye.

Inkuru z'urukundo rwa Asake na Madam Mystique zatigishije imyidagaduro guhera muri 2023

Yavuze ko yasanze batagishobokanye na Asake ahitamo ko babihagarika buri umwe agaca ukwe 

Uyu mukobwa yamaze gushinga imizi mu birebana n'imideli akaba anagenda yifashishwa mu mashusho y'indirimbo zitandukanye 

Gusanga Asake akundana na Madam Mystique ngo ntibyanyuze Miliyoni z'inkumi zihebeye uyu muhanziUbwiza bwa Madam Mystique bwakomeje kuvugisha abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND