RFL
Kigali

Polisi irahigisha uruhindu uwakoreye ivanguraruhu Bukayo Saka

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/04/2024 7:51
0


Polisi yo mu gihugu cy'u Bwongereza yatangiye gushaka uwakoreye ivanguraruhu umukinnyi wa Arsenal, Bukayo Saka akoresheje urubuga rwa X rwahoze ari Twitter.



Kuwa Kabiri w'icyumweru gishize ni bwo hakinwaga imikino ya 1/4 cya UEFA Champions League. Kuri Emirates Stadium ikipe ya Arsenal yari yakiriye FC Bayern Munich maze umukino urangira banganyije ibitego 2-2.

Muri uyu mukino ariko Arsenal yashoboraga kubona penaliti ku ikosa umunyezamu wa FC Bayern Munich, Manuel Neuer yari akoreye Bukayo Saka bari mu rubuga rw'amahina gusa birangira itayihawe.

Nyuma y'uyu mukino, byateje impaka bamwe bavuga ko Saka yagombaga gutsinda atiriwe arindira gukorerwaho ikosa, naho abandi bakavuga ko yigushije, ari na byo byaje no gutuma umufana umwe ajya ku rubuga rwa X rwahoze ari Twiter maze akora ibyafashwe nko kwibasira umuntu  ugendeye kuruhu rwe.

Uyu mufana yashyizeho ifoto y'uyu mukinnyi ari mu ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza maze munsi yandikaho amagambo agira ati "Akeneye kwicisha bugufi mbere y'uko yangiza iyi siporo ukundi".

Ibi byahujwe cyane n'ubundi n'ivanguraruhu Bukayo Saka yakorewe ari kumwe na Jadon Sancho na Marcus Rashford ubwo bamaraga kurata penaliti ku mukino wa nyuma wa Euro ya 2020.

Icyo gihe abafana bifashishije imbuga nkoranyambaga barabatuka bababwira ko ari abaswa bikanahuzwa n'uko bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika.

Kuri ubu Polisi  y'i London mu Bwongereza yatangiye gukora iperereza ishaka umuntu wakoreye irondaruhu Bukayo Saka nk'uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse, gusa ngo nta muntu n'umwe bari bafata ukekwa.

Usibye ibi kandi n'ikipe ya Arsenal ubwayo yisabiye ba nyiri X ngo basibe aya magambo usibye ko nabo batari babyemera bitewe nuko bavuga ko uyu mufana nta mategeko agenga uru rubuga yangije.

Ejo ku Cyumweru Arsenal yari mu kibuga ku mukino batsindwagamo na Aston Villa ibitego 2-0. Muri rusange kuva uyu mwaka w'imikino watangira, Saka amaze gutsindira Arsenal ibitego 14 ndetse yanatanze imipira 8 yabivuyemo mu mikino 30 amaze gukina.

Bukayo Saka wakorewe irondaruhu 

Polisi yo mu Bwongereza iri gushaka uwakoreye irondaruhu Bukayo Saka nyuma y'umukino Arsenal yanganyijemo na FC Bayern Munich 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND