RFL
Kigali

Davido yavuze ko yanga urunuka abagabo bambara amajipo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/04/2024 8:33
0


David Adeleke [Davido] umunyabigwi mu myidagaduro by’umwihariko ishingiye ku muziki, yagaragaje ko adakozwa iby’imideli igezweho, avuga ko adakunda abagabo biyambika amajipo.



Davido yatangaje ko adashobora na rimwe gukunda abagabo bambara amajipo, agaragaza ko adashobora kwambara ijipo cyeretse wenda yishyuwe byibuze igice cya Miliyoni y’amadorali.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranaga na Mysterious Fashioniest umunyamerika wibanda ku myidagaduro ishingiye ku mideli, yamubajije na we asa n'uzi igisubizo ati: ”Ni iyihe mideli iri kubica bigacika muri iki gihe udakunda?”

Undi na we atanyuze ku ruhande yahise amusubiza agira ati: ”Abagabo bambara amajipo sinshobora kuzigera nambara ijipo. Keretse ahari banyishyuye igice cya Miliyoni cyangwa Miliyoni y’amadorali.”

Davido ari mu bahanzi bihagazeho ndetse bagiye bakomeza kwerekana itandukaniro kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2009 aho yakomeje gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye yaba muri Afurika no hanze yayo.

Yatangaje ko Chris Brown baherutse bakorana "Hmmm" iri ku muzingo w’uyu munyamerika witwa "1111", bamaze gukorana indirimbo zigera kuri 20, bashobora no kuba bazakoramo umushinga mugari asa n'uvuga ku muzingo bahuriyemo.

Nyuma y’igihe agendera mu ndege y’intizanyo ya Se, aheruka kwibikaho iye bwite yo mu bwoko bwa Bombardier 7500 ihagaze Miliyari zisaga 104Frw. 

Ibi byanatumye byinshi mu binyamakuru bitangira kwerekana ko kugeza ubu umutungo we ubarirwa muri Miliyoni zigera ku 100 z’amadorali.Davido yavuze ko atumva ukuntu umuntu w'umugabo yambara ijipoYagaragaje ko byasaba ikiguzi kiremeye ngo abashe kwambara ijipo kuko ibyo rwose nubwo ari ibigezweho atabikozwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND