RFL
Kigali

Selena Gomez yanyomoje ibivugwa hagati ye n'umwuzukuru wa J.F Kennedy wayoboye Amerika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/04/2024 17:28
0


Icyamamarekazi mu muziki, Selena Gomez, yateye utwatsi amakuru yaramaze iminsi avugwa ko yaryamanaga na umwuzukuru wa J.K Kennedy wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Kuva muri Gashyantare y'uyu mwaka hari amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by'imyidagaduro yavugaga ko umuhanzikazi Selena Gomez afitanye umubano udasanzwe na John Kennedy Schlossberg umwuzukuru wa John F.Kennedy wabaye Perezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1961 kugeza yishwe mu 1963.

Aya makuru yatunguye benshi yavugaga ko Selena Gomez na John Kennedy Schlossberg usanzwe ari umunyamategeko, batangiye kugirana umubano wihariye kuva mu 2021 aho bahuriraga muri Hoteli bakaryamana ndetse aya makuru avuga ko bigeze no kujyana mu birwa bya St.Barts mu kiruhuko.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Selena Gomez aryamana n'umwuzukuru wa J.F.Kennedy wayoboye Amerika

Nyuma y'uko aya makuru akomeje kuvugwa cyane byatumye muri Gashyanare Selena Gomez avuga ko agiye guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga bitewe n'uko atashakaga gukomeza kubona ibyamuvugwagaho n'ubwo atigeze avuga neza ibyaribyo benshi bahise babihuza n'uko ashatse kuva ku mbuga mu gihe kimwe n'aya makuru atangarijwe.

Ibi ariko ntibyamaze kabiri kuko uyu muhanzikazi yamaze ibyumweru bibiri gusa asezeye ku mbuga arongera azigarukaho. Kuri ubu uyu muhanzikazi yagiranye ikiganiro n'abafana be kuri Instagram aho yababwiye ko bamubaza ikibazo cyose bifuza maze nawe akabasubiza.

Selena Gomez yasubije abafana be bamubajije niba koko aryamana na John Kennedy Schloosberg

Bidatinze abafana batandukanye bahuriye ku kibazo kigira giti: ''Ese koko waryamanaga n'umwuzukuru wa J.F Kennedy?'' Selena Gomez yahise ajya ahandikirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram asubiza agira ati: ''Oya ntabwo aribyo. Kuva nabaho sindahura na John Kennedy Scholossberg''.

Gomez yavuze ko ibivugwa ataribyo ndetse ko atarahura na rimwe n'umwuzukuru wa J.F Kennedy

Uyu muhanzikazi yakomeje ati: ''Ntabwo niyumvisha uburyo abantu bahimba inkuru nk'iyi igamije kudusebya twembi. Byarambabaje kubona iki gihuha abantu bagiha agaciro. Icyakoze njyewe menyereweho kuvugwaho ibinyoma ndizerako nawe yabashije kubyihanganira kandi mwifurije gukomera''.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ibivugwa ari ikinyoma cyigamije kubasebya bombi

Selena Gomez ahakanye aya makuru yo kuryamana n'umwuzukuru wa J.F Kennedy w'imyaka 31, nyuma yaho benshi ku mbuga nkoranyambaga bari bakomeje kumwibasira bamubaza niba koko ibi bivugwa ari ukuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND