RFL
Kigali

The Rock yahakanye ibyo kwiyamamariza kuyobora Amerika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/04/2024 10:18
0


Icyamamare muri Sinema, Dwayne Johnson wamamaye nka 'The Rock', yashyize akadomo ku byari bimeze iminsi bivugwa ko aziyamamariza kuba Perezida wa Amerika, avuga ko ataribyo ndetse ko adashaka kujya muri politiki.



Dwayne Johnson uzwi cyane nka 'The Rock', umaze kwandika izina muri Sinema hamwe no mu mikino yo kumvana imbaraga ya 'Catch/Wrestling', yaramaze igihe avugwaho kuba afite umugambi wo kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, gusa ubu yabihakanye anavuga impamvu yatumye asubika uyu mugambi.

Mu kiganiro The Rock yagiranye n'ikinyamakuru US Weekly, yagize ati: ''Ntabwo nziyamamariza kuba Perezida w'Amerika. Nibyo koko nari mfite icyo cyifuzo ariko nafashe umwanzuro wo kutagishyira mu bikorwa kuko kuba Perezida siwo muhamagaro wanjye''.

The Rock yatangaje ko ataziyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Uyu mugabo w'ibigango yagize ati: ''Sindi umunyapolitiki kandi sinifuza kujya muri politiki. Yego nkunda abaturage ba Amerika kandi nkunda cyane igihugu cyacu gusa kukiyobora nasanze ataribyo gusa nakora ngo ngifashe. Nahisemo gukomeza gukora ibyo nsanzwe nkora mpa ibyishimo abanyamerika. Nzakomeza kubafasha muri ubu buryo bitari ngombwa ko jya muri politiki''

Yavuze ko atari umunyapolitiki kandi ko adashaka no kuyinjiramo

Ibi abitangaje nyuma yaho muri Nzeri ya 2023 The Rock yari yatangaje ko hari amashyaka abiri yari yamusabye kuyabera umukandida (Presidential Candidate) mu matora ya Perezida muri uyu mwaka, gusa akaza kubyanga bitewe n'impamvu atatangaje.

Kuva mu 2022 byavugwaga ko The Rock aziyamamariza kuyobora Amerika mu 2024

The Rock w'imyaka 51 atangaje ko ataziyamamariza kuyobora Amerika, nyuma yaho ashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi ba filime 10 bakize ku Isi mu 2024 n'umutungo wa Miliyoni 800 z'Amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND