Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'abihayimana, bagaragaza Padiri Munyaneza Jean Bosco nk'umuntu wabaye intwari mu kwanga ivangura n'amacakubiri nyuma y'uko yemeye gupfa azira kwanga kwitandukanya n'Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange hiciwe abarenga 5.000.
Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Mukarange iri mu Karere ka Kayonza, mu buhamya bwabo bagaragaza ko Padiri Munyaneza Jean Bosco yagaragaje ubutwari akanga kwitandukanya n'Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange yari abereye Padiri ubwo yicagwa tariki ya 12 Mata 1994.
Bamwe mu bahungiye kuri Padiri Munyaneza Jean Bosco bavuga ko Kiliziya Gatolika ikwiye no kumushyira mu rwego rw'Abatagatifu ndetse na Leta ikamushyira ku rutonde rw'Intwari kubera kwanga kwitandukanya n’Abatutsi bari bamuhungiyeho mu gihe yasabwaga kwitandukanya n'abamuhungiyeho, akemera gupfa.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko uwo mupadiri yagaragaje ubutwari yita ku batutsi bari bamuhungiyeho mu rugo rwabagamo abapadiri ndetse akanga kubavamo abisabwe n’Interahamwe zashakaga kubica kuwa 12 Mata 1994.
Masengesho Winifrida warokokeye kuri Paruwasi Mukarange ni umwe mu bo duherutse kuganira wavugaga ko Padiri Munyaneza Jean Bosco yagaragaje ubutwari, yanga kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho, akemera gupfa.
Yagize ati: "Padiri Bosco yagize ubutwari bukomeye bwo gufasha abari bamuhungiyeho, bigeze tariki ya 12 mu kwezi kwa Kane ni bwo bamusabye ko yakitandukanya n’abari bahungiye kuri Paruwasi. Ndabyibuka Interahamwe zaraje ziramubwira ngo Padiri wowe ntacyo tukurebaho sohoka, arabawira ngo aba bantu mwabaretse murabahora iki?
Bamwingingira gusohoka arabwira ngo aba bantu niba mutari bubareke, ni intama zanjye ntabwo nazita. Ziramubwira ngo niba utari bubareke urapfana nabo. Bahise bamurasira aho yari yegamye ku nkingi, ahita arabirana bamaze kumugeza ku biro bye ahita apfa."
Masengesho akomeza avuga ko mbere yo kwicwa n’Interahamwe, Padiri Bosco yagaragaje umutima w’Ubumuntu kuko yafashaga abari bamuhungiyeho ndetse akabahumuriza, bamwe akababatiza.
Musabyeyezu Dative na we yarokokeye jenoside kuri iyi Paruwasi. Yemeza ko Padiri Munyaneza Jean Bosco yagaragaje ubutwari muri icyo gihe, agasanga akwiye kuba intwari ndetse akanaba Umutagatifu.
Agira ati: "Twahungiye kuri Paruwasi Mukarange, njye nahageze ku itariki ya 10. Twahasanze abapadiri babiri ari bo Padiri mukuru Bosco Munyaneza ndetse na Padiri Joseph Gatare wayobora ishuri rya IPM, tuhageze baratwakiriye."
Akomeza ati: "Impamvu dutinda kuri Padiri Bosco Munyaneza ni uko yagaragaje ubutwari butagirwa na buri wese. Yagaragaje umutima w’Ubumuntu. Abamuhungiyeho bose yarabakiriye akoresheje ingabire ye yahawe y'Ubusaseridoti, ahumuriza abari bamuhungiyeho, afungura sitoke ibyarimo barabisangira birashira."
Musabyeyezu asanga uyu mupadiri Munyaneza akwiriye kujya mu ntwari z’igihugu no mu batagatifu. Ati: "Padiri Bosco yemeye gupfa, yanga kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho. Bamusabye kutuvamo arababwira ngo izi ni intama zampungiyeho, niba mubica nanjye muranyica.
Mbona ibyo gushyirwa mu ntwari byo byaratinze kuko yagaragaje ubutwari yemera gupfa kandi bamusabaga ko yava mu mbaga yari yamuhungiyeho. Gushyirwa mu Batagatifu nabyo nizera ko bizakorwa.
Ku kijyanye no gushyirwa mu batagatifu, uwahoze ari Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba mu kiganiro twagiranye muri 2020, icyo gihe yabwiye InyaRwanda.com ko hari abasabye ko Padiri Munyaneza Jean Bosco yashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu.
Yagize ati: "Twavuze ko tugomba gushyira hamwe abantu dushaka gusabira kuba abahire muri abo harimo na Padiri Munyaneza Jean Bosco wapfuye bamusabye kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho. Ibyo bikorwa twari tugiye kubitangira ariko kubera ikibazo cya COVID-19 ntibyakunze. Ni ibintu bitwara igihe kuko iyo umuntu abaye Umutagatifu ntaba abaye Umutagatifu w’igihugu cye ahubwo aba abaye umutagatifu wa Kiliziya y’Iisi yose."
Padiri Munyaneza Jean Bosco yiciwe mu rugo rw’abapadiri ku wa 12 Mata 1994 hagati ya saa yine na saa tanu z’amanywa. Uwo mupadiri mugenzi we Gatare Joseph bakoranaga ubutumwa muri paruwasi ya Mukarange, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakirisitu bamuzi biganjemo abo yabereye umujyanama mu bya Roho mu itsinda ry'abakirisimatike (Groupe Charismatique) bavuga ko yarangwaga n’impuhwe no kwiyoroshya.
Uretse kwicwa yanze Kwitandukanya n'abamuhungiyeho mu 1993, yatumijwe mu nama ya Komini ashinjwa kwanga gusoma Misa yo gusabira uwari Perezida w'u Burundi yari yasabwe n'abavugaga ko yishwe n'Abatutsi mu Burundi.
Mu kiganiro cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka no kunamira abarenga 8,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye muri urwo Rwibutso, Padiri Munyaneza Jean Bosco yagarutsweho nk'umwe mu bagaragaraje kwitandukanya n'ababibaga amacakubiri mu Banyarwanda.
Abagaruka ku mateka ya Padiri Munyaneza Jean Bosco, bavuga ko yasize umurage mwiza wo kwanga akarengane no kurwanya amacakubiri ahubwo buri wese akimika urukundo n'Ubumuntu.
Padiri Munyaneza kandi yanditsweho igitabo na Padiri Komezusenge Anastase ukorera ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Iki gitabo kitwa "Ikiranga Padiri mu bihe bikomeye bijyana abantu mu rupfu barwikururiye cyangwa baruzaniwe n'ibindi".
Iki gitabo kirimo ubuhamya bwe kuva mu Bwana bwe kugeza yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ubuhamya bwatanzwe n'abamuzi bavuga ko yabaye umupadiri w'intangarugero Abihayimana bakwiye kwigana imigerereze ye mu mico no mu myifatire ndetse kwitandukanya n'ikibi.
Padiri Munyaneza Jean Bosco yavukiye i Rwamagana mu mwaka wa 1956, ahabwa isakaramentu ry'Ubusaseridoti mu mwaka wa 1983. Yabaye Padiri Mukuru wa paruwasi Gatolika ya Mukarange kuva mu 1992 kugeza tariki ya 12 Mata 1994.
Kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange tariki ya 12 Mata 1994 hiciwe Abatutsi barenga 5,000 bari bahahungiye
TANGA IGITECYEREZO