Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Tonzi, witegura no kumurika Album ya 10, ibintu bitarakorwa n'undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda, yagaragaje abo abona nk’inkingi za mwamba muri uyu muziki.
Tonzi ni umwe mu bahanzi
barambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 20. Igitaramo cye
cya mbere yishyuje amafaranga ijana (100Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP), mu
gihe mu myanya isanzwe byari ukwishyura mirongo itanu (50 Frw). Iki gitaramo
cy’agashya cyabaye mu 1993 muri St Andre i Nyamirambo. Icyo gihe Tonzi yigaga
muri APACE.
Kuri ubu ari mu bahanzi
bafite ibigwi bikomeye mu rw'imisozi igihumbi ndetse uyu mwaka wa 2025 uzasiga
yicaye ku ntebe y'Ubwamikazi bw'umuziki nyarwanda mu bafite Album nyinshi kandi
zengetse kuko ateganya kuwumurikamo Album ya 10, ibintu bitarakorwa n'undi
muhanzikazi uwo ari we wese mu Rwanda.
Mu kiganiro na
inyaRwanda.com, Tonzi washyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nimeonja,’ [KANDA HANO UYIREBE] yabajijwe abahanzi afata nka ba ‘mwikorezi’ mu muziki Nyarwanda
n'icyo abona abahanzi bashya n'abanyamuziki babigiraho, ashyira ku rutonde
abarimo Liliane Kabaganza, Aline Gahongayire, Gabby Kamanzi, Alexis Dusabe,
Theo Bosebabireba n’abandi. Birumvikana, Tonzi nawe ari muri aba bahanzi.
Yagize ati: “Navuga Liliane Kabaganza, Aimé Uwimana, Patient Bizimana, Theo Bosebabireba, Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Alexis Dusabe, Richard Ngendahayo,
Dominic Ashimwe ... bambanye benshi kandi ndabishimira Imana ko duhari kandi turi
muri ‘ministry’ uko bimeze kose turahari. Ku rundi ruhande hari Massamba Intore,
Muyango, Mariya Yohana, Cecile Kayirebwa, Makanyaga, Nyiranyamibwa n’abandi.”
Tonzi usanzwe ari Visi Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, yavuze ko icyashoboje aba bahanzi kuba abanyabigwi ari ukudacika intege, akaba ari isomo abakiri bato babigiraho. Ati: “Isomo rya mbere ni
ukudacika intege uko byaba bimeze kose inyenyeri ikamurika ugakomeza gukora
ibyo ukunda nk'uko wahamagawe kandi ugakomeza ukaba wowe.”
Tonzi wamamaye mu ndirimbo "Humura", yanakomoje ku
ndirimbo ye nshya yise "Nimeonja" yageze hanze kuwa 22 Mutarama 2025, avuga ko inganzo yayo yashibutse muri Zaburi: 34:9 havuga
ngo ‘Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho.’
Ati: “Abasogongeye
kukugirwa neza n'Uwiteka ndimo ndi umuhamya w’uko Imana igira neza kuko hahirwa
abamuhungiraho. Nabonye ihumure riva ku Mana, nabonye imbabazi z'Imana,
urukundo, ineza, kurindwa ...ni byinshi navuga nsogongeraho umunsi ku munsi,
Impano y'ubuzima nk’uko ko ibyo Imana ivuga ibisohoza ku bana bayo. Ni aho rero
indirimbo yaturutse.”
Uyu muhanzikazi
yasobanuye umwihariko w’indirimbo ari gushyira hanze muri iyi minsi aragira ati:
“Ngira indirimbo nyinshi ariko byarahuriranye mu minsi ishize nsohora iyitwa ‘Merci,’
ubu mbahaye ‘Nimeonja,’ zose ni indirimbo nasohoye amashusho yazo muri uyu mwaka
ariko indirimbo mu buryo bw'amajwi ziri kuri Album ya 9 nise ‘Respect to God.’
Uyu mwaka mu gihe ndi kubategurira
Album ya 10 nzajya njyenda nshyira hanze
n'amashusho yazo kuko Album nayishyize ku mbuga zicururizaho imiziki
ndetse bakanayigura mu buryo bwa flash, ubu rero nizo ngenda nzana kuri YouTube
mu buryo bw'amashusho.”
Tonzi kandi, yaboneyeho
no guhanura abahanzi bashya bakizamuka mu muziki bifuza gutera ikirenge mu cy’abababanjirije,
abagira inama yo kubaha ibyo bakora, na bo ubwabo bakiyubahisha, ndetse
bakubahisha n’Imana yabahaye iyo mpano, kandi bakirinda ibituma ibyatuma
inyenyeri zabo zitaka, bagakora bafite intego bakiteza imbere, bakirinda
ibyabavangira byose kandi bakigirira icyizere.
Mu minsi ishize, uyu
muhanzikazi yabwiye InyaRwanda ko 2025 ateganya "gushyira hanze Album ya
10 ntagihindutse, narayirangije, bishobotse nkayimurikira abakunzi
banjye". Ati "Hari n'indi mishinga nakoranye n'abandi bahanzi
izagenda isohoka muri uyu mwaka".
Uyu muhanzikazi usanzwe
ari na Visi Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, yavuze ko ibyo Imana
izamushoboza azabikora byose. Yumvikanishije ko azashyira hanze indirimbo
nyinshi cyane kuko "Imana yampaye umugezi w'indirimbo zidakama, uko nzajya
nshobozwa kuzikora muri studio nzajya nzisangiza abana b'Imana".
Uwitonze Clementine avuga
ko ibyo agambirira byose bigamije kuzamura icyubahiro cy'Imana binyuze mu
bihangano bitandukanye ndetse no gukomeza gufatanya mu guteza imbere ubuhanzi
muri rusange. Yunzemo ati "Hari n'ibindi byiza mbateganyiriza nzagenda mbamenyesha
uko mbishobojwe n'Imana".
Tonzi azwiho gukora cyane
ndetse urebye umuvuduko ariho muri iyi minsi, wavuga ko umwaka wa 2025
uzarangira ashyize hanze nk'indirimbo 50. The Sisters bigeze gutangarira
umurava Tonzi agira, bamuhimba izina rya "Igifaru". Gaby ati: “Tonzi
tumuziho gukora cyane no kugira ishyaka mu byo akora, mbese tumwita Igifaru
kuko byose arakwakwanya”.
Umuhanzikazi Tonzi witegura kumurika Album ya 10 yagaragaje abahanzi afata nk'inkingi za mwamba mu muziki Nyarwanda
Abakiri bato mu muziki yabagiriye inama yo kubaha ibyo bakora no kubahisha Imana yabahaye iyo mpano
TANGA IGITECYEREZO