Kigali

Kwibuka30: Ndashimira Inkotanyi byimazeyo! - Skpado Dichatta yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:12/04/2024 13:49
0


Umuhanzi Skpado Dichatta ubarizwa mu muziki nyarwanda, yatambukije ubutumwa akomeza abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.



Ni ikiganiro yagiranye na InyaRwanda ashimira Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, n'Inkotanyi muri rusange zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda bakabona amahoro, nyuma y'ubwicanyi bw'indengakamere bwakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati" Abantu ba mbere nashimira ni "Inkotanyi". Ndashimira Umukuru w'Igihugu Paul Kagame wabaye hafi abanyarwanda bakongera kubona icyizere cy'ubuzima".

Uyu muhanzi yatanze inama kuri buri munyarwanda mu gihe cyo kwibuka agira ati: "Icya mbere ni ukwifatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tukababa hafi, tukabahumuriza ndetse tukabereka urukundo".

Yagarutse ku babarizwa mu buhanzi butandukanye by'umwihariko abaririmbyi, atanga inama y'uko bakwifata mu bihe byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: "Abahanzi ni bashyire hamwe bakore indirimbo zo kwibuka zikomeza abarokotse, ndetse zigisha n'ubumwe bw'abanyarwanda".

Yasabye n'abandi babarizwa mu buhanzi butandukanye ko bakora ibihangano byigisha amateka yaranze igihugu cy'u Rwanda ndetse bihumuriza abarokotse Jenoside bafite intimba yo kubura ababo.

Skpado Dichatta, umuhanzi mu muziki nyarwanda arasaba abanyarwanda kwibuka biyubaka ndetse bagakomeza gusigasira no kwigisha amateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda kugira ngo ntazagorekwe.


Skpado Dichatta yifatanije n'urubyiruko mu kwibuka ku nshuro 30 Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND