RFL
Kigali

Umukobwa wamamaye muri filime z’urukozasoni yakiriye agakiza arabatizwa

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:2/04/2024 11:53
0


Umukobwa wabarizwaga kuri Onlyfans rikina filime z’urukozasoni agakomoka muri Illinois yateye umugongo iby'isi yakira agakiza ndetse abatizwa mu mazi menshi ashimangira uyu mwanzuro.



Nala Ray wamamaye muri filime z’urukozasoni ndetse akaba umwe mu bakurikirwaga na benshi, yasezeye ibi bikorwa by'urukozasoni yakira agakiza yiyegurira Yesu ku mugaragaro.

Binyuze ku rubuga rwa TikTock uyu mukobwa yahamije ashize amanga ko yateye umugongo urubuga rwa Onlyfans rw'abakinnyi ba filime z’urukozasoni akiyegurira Imana.

Uyu mugore nta cyizere yari afite ko yababarirwa nyuma yo kujya ku karubanda agakora ibyangwa n’amaso y’Imana.

Uwamubatije yamwongoreye amuhumuriza ati “Ibyo wakoze byose, ibyo wavuze byose cyangwa wizeye byose Yesu aragukiza”.

Mu byatangaje benshi birimo kuba Ray yarakuriye mu rugo rw’abatambyi kuko se yari Pasiteri.

Mu kiganiro Ray yagiranye na Fox News yatangaje ko yakuriye mu batambyi ariko we akaza gufata umwanzuro wo kujya kuri Onlyfans mu mwaka wa 2020.

Onlyfans ni urubuga rwamamaye mu guhuza abafana bakohereza amafoto n’amashusho agaragaza ubwambure yatumye Ray yinjiza akayabo kubera umubiri we wakururaga abagabo.


Kwakira agakiza kwe byazamuwe no guhura n’umusore w’umunyamasengesho bahuriye ku rubuga rwa tiktock akamukunda ndetse bakajya mu rukundo, agatangira no kumusengera nyuma akaza kwakira agakiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND