Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ishobora kuzakinira na Benin muri Côte d'Ivoire mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 nyuma yuko sitade Benin yarikuzakiriraho ishobora kutemerwa na CAF.
Kuri ubu Komite ngenzuzi mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, zatangiye gusura ibihugu ngo byerekane Sitade zizakira imikino yo mu mpeshyi kugira ngo zikore ubugenzuzi.
Taliki 24 Werurwe 2024, iyi Komite Ishinzwe kugenzura ibibuga muri CAF yasuye igihugu cya Benin ngo cyerekane Sitade kizakiniraho imikino.
Nk'uko ikinyamakuru ACotonou kibitangaza aba bayobozi bo muri CAF bagaye imiterere ya Stade de l'Amitié Général Mathieu Kérékou isanzwe ariyo Sitade nkuru ikoreshwa n'ikipe y'Igihugu ya Benin.
Mu gihe iyi sitade yakomeza kwangwa Ikipe y'Igihugu ya Benin yahitamo kwakirira imikino yayo muri Cote D'Ivoire. Ubwo bivuze ko ariho yazakirira umukino izakinamo n'u Rwanda taliki 3 z'ukwezi kwa 07 ndetse nuwo izakinamo na Nigeria taliki 10.
Kugeza ubu ikipe y'igihugu y'u Rwanda niyo iyoboye itsinda C n'amanota ane, ikurikiwe na Afurika y'Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ni iya 3 n'amanota 2, Lesotho ni iya 4 n'amanota 2, Zimbabwe ni iya 5 n'amanota 2 naho Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2026.
TANGA IGITECYEREZO