RFL
Kigali

Abanyarwanda mujye mureka dushime Imana yaduhaye igihugu kiza cyuje amahoro n’umutekano - Bishop Dr. Rugagi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/04/2024 12:11
0


Bishop Dr. Rugagi Innocent yatangaje ko abanyarwanda bakwiriye kujya bashima Imana mu buryo bukomeye kuko yabahaye igihugu kiza cyuje amahoro n’umutekano usesuye bacyesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.



Bishop Dr. Rugagi Innocent Umushumba Mukuru w’amatorero y’abacunguwe yakoze igiterane gikomeye cyasize habonetse abasaga 300 bakiriye agakiza abandi benshi bakira indwara zari zarananiranye nk'uko babyitangiyemo ubuhamya.

Bishop Dr Rugagi yabwiye imbaga y’abakristo bari bateraniye mu karere ka Ruhango muri iki giterane cy'ivugabutumwa ko abanyarwanda bakwiye gushima Imana no kwizera umutekano usesuye kuko "Imana ibereye maso igihugu inyuze mu buyobozi bwiza Imana yaduhaye ”.

Ati: ”Abanyarwanda mujye mureka dushime Imana yaduhaye igihugu kiza cyuje amahoro n’umutekano binyuze mu buyobozi bwiza Imana yaduhaye ariyo mpamvu nsabye abaririmbyi kutuyobora mu ndirimbo ivuga ngo muririmbire Uwiteka ya Aime Uwimana kuko ikubiyemo amashimwe yibyo Imana yakoreye Abanyarwanda”.

Ibi uyu mushumba yabivuze taliki ya 30 Werurwe 2024, abivugira ku kibuga cyegeranye n’akarere ka Ruhango ahabereye igiterane gikomeye cyari gifite intego yo gushima Imana no gusengera ibyifuzo by’abantu.

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi barimo ab'ingeri zitandukanye nk’urubyiruko, abari n’abategarugori, abagabo ndetse n’abayobozi b’inzego za Leta nk’umuyobozi w’Akarere wungirije, Umuyobozi wa Polisi n’uwingabo muri aka karere ka Ruhango.

Dr.Bishop Rugagi Innocent ubwo yatangiraga kubwiriza ubutumwa bwiza yifurije abantu Pasika nziza ababwira ko guha agaciro urupfu rwa Yesu Kristo ari uguharanira kurwanya ikitwa icyaha n’igisa nacyo.

Uyu mukozi w'Imana yabwiye abakristo bo mu Ruhango ko ari Imana yahamugaruye nyuma yuko ahatangiriye ivugabutumwa dore ko ibigwi n’amateka ahafite byatumye yerekwa urukundo nk'uko amashimwe ya bamwe yabivugaga.

Umwe yagize ati: ”Dushimye Imana kuba twongeye kubona Umushumba wacu Dr.Bishop Rugagi Innocent yaduhanuriye tukiri bato none ibyo yatubwiye byarasohoye.Bamwe twakize indwara zikomeye, abandi ubu twubatse ingo nziza, abandi twabonye akazi keza n’ibindi by’iterambere ry’umwuka no mu mubiri”.


Bishop Dr. Rugagi mu giterane cyabereye mu Karere ka Ruhango

Bishop Rugagi yijieje abanya Ruhango ko agiye gufatikanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta kubaka igihugu muri byose yaba guhindurira abantu kuri Kristo, gushyigikira iterambere ry’igihugu n’ibindi byose bishoboka.

Dr.Bishop Rugagi Innocent yakoze umukwabo Mutagafifu mu barozi bo muri Ruhango afata mpiri abazanye imiti mu giterane maze nyuma y’ijambo ry’Imana yabwirije muri iki giterane haboneka abasaga 300 bakira agakiza.

Bishop Dr.Rugagi yabwiye abakristo ko ushaka gutera imbere mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri agomba kumenya ibi bintu 3 by'ingenzi birimo kumenya ko ubwenge buba mu mutwe, Imana ikaba mu mutima naho amafaranga akaba mu mufuka.

Abitabiriye iki giterane bahembuwe n’abaririmbyi batandukanye barimo Theo Bosebabireba, Sauti Hewani Ministries n’amakorali atandukanye yo mu itorero Abacunguwe (Reedemed) rikuriwe na Bishop Dr Innocent Rugagi.


Bishop Dr. Rugagi arashima Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND