Polisi yo muri Zomba iri gushakisha umugore wivuganye umugabo we, nyuma y’amakimbirane bagiranye akamukururra ubugabo bwe kugeza ashizemo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi, Patricia Sipilano yemeje aya
makuru avuga ko uyu mugabo yitabye Imana yishwe urupfu rubi rwo kwangirizwa
imyanya ye y’ibanga, aho umugore we yarakaye akamukurura igitsina cye kugeza
apfuye.
Uyu mugabo wishwe yitwa Valentine Nazombe, yakomokaga
mu gace kitwa Makanjira Chikowi. Umugore w’uyu mugabo bivugwa ko hari imwe mu
mico atishimiraga ku mugabo irimo gukina urusimbi.
Inama ya komite nyobozi ya Polisi ya Zomba, mu Majyepfo ya Malawi iherutse
kwerekana ko muri ako karere habereyemo amarorerwa hakunze kubera ubwicanyi hagati
mu miryango, ndetse ko ku uyu mwaka utangiye hamaze gupfa abantu barindwi muri
ubwo buryo.
Nk'uko kandi byagarutsweho na Polisi, abashakanye
bicana bitewe n’intonganya za hato na haot, bigatuma kamere zabo zibyuka
bagahangana binyuze mu mirwano, nka kimwe gishobora kubatera kwicana.
TANGA IGITECYEREZO