RFL
Kigali

Abashakanye mwirinde! Umugabo yakuruwe ubugabo kugeza apfuye

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:2/04/2024 11:49
0


Polisi yo muri Zomba iri gushakisha umugore wivuganye umugabo we, nyuma y’amakimbirane bagiranye akamukururra ubugabo bwe kugeza ashizemo umwuka.



Umuvugizi wa Polisi, Patricia Sipilano yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yitabye Imana yishwe urupfu rubi rwo kwangirizwa imyanya ye y’ibanga, aho umugore we yarakaye akamukurura igitsina cye kugeza apfuye.

Uyu mugabo wishwe yitwa Valentine Nazombe, yakomokaga mu gace kitwa Makanjira Chikowi. Umugore w’uyu mugabo bivugwa ko hari imwe mu mico atishimiraga ku mugabo irimo gukina urusimbi.

Inama ya komite nyobozi ya Polisi ya Zomba, mu Majyepfo ya Malawi  iherutse kwerekana ko muri ako karere habereyemo amarorerwa hakunze kubera ubwicanyi hagati mu miryango, ndetse ko ku uyu mwaka utangiye hamaze gupfa abantu barindwi muri ubwo buryo.

Nk'uko kandi byagarutsweho na Polisi, abashakanye bicana bitewe n’intonganya za hato na haot, bigatuma kamere zabo zibyuka bagahangana binyuze mu mirwano, nka kimwe gishobora kubatera kwicana.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND