RFL
Kigali

Niyonzima Olivier Seif yandikiye Kiyovu Sports asaba imbabazi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/04/2024 8:02
0


Niyonzima Olivier Seif wari umaze iminsi yarahagaritswe na Kiyovu Sports kugeza umwaka w’imikino urangiye, yandikiye iyi kipe asaba imbabazi kugira ngo arebe ko yaguma gukinana na bagenzi be.



Niyonzima Olivier Seif yari yarafatiwe ibihano n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugeza umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye adakina. 

Ku itariki ya mbere Mata, nibwo kapiteni Niyonzima Olivier Seif yanditse ibaruwa asaba imbabazi, kugira ngo agune gufatanya na bagenzi be muri Kiyovu Sports. 

 Amakuru dukesha Kigali Today na bamwe mu bakinnyi bakinana na Seif, ni uko uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yanditse ibaruwa kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024 ifite impamvu igira iti" Gusaba imbabazi." 

Mu ibaruwa ya Seif harimo ko asabira imbabazi amakosa yakoze, ndetse yizeza ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko bitazongera nkongeraho ko baca inkoni izamba nk’ababyeyi. 

Niyonzima Olivier Seif mu makosa yasabiye imbabazi harimo kuba ikipe yarigeze guhagarika imyitozo icyumweru ubwo biteguraga umukino wa shampiyona na Etoile de l’Est ndetse bakanawutsindwa igitego 1-0.

 Amakuru yizewe avuga ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bushobora kubabarira uyu mukinnyi akagaruka mu bandi bagakomezanya gukina imikino isigaye ya Shampiyoyona. 

Ku itariki 10 Werurwe 2024 nibwo Seif yabonye ibaruwa yavugaga ko hashingiwe ku masezerano yagiranye na Kiyovu Sports tariki ya 1 Kanama 2023, mu nshingano zikubiye mu ngingo yayo ya kane. Hashingiwe ku myitwarire idahwitse yakomeje kumugaragaraho, komite nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyo myitwarire amenyeshejwe ko atemerewe gukina imikino itandatu ikurikiranye yari isigaye ngo shampiyona irangire.



Kapiteni wa Kiyovu Sports Niyonzima Olivier Seif, yanditse ibaruwa asaba kubabarirwa ku bihano yari yarafatiwe 


Seif ukina mu kibuga hagati yugarira, yari yarahanishijwe kutongera gukina kugeza uyu mwaka w'imikino urangiye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND