RFL
Kigali

Ikipe ya Rayon Sports ntacyo iharanira - Umutoza wa Etincelles FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/04/2024 9:30
0


Bizimuremyi Radjab utoza ikipe ya Etincelles FC, yavuzeko ikipe ya Rayon Sports ntacyo iharanira, bituma bagiye kuyitegura bikomeye.



Nyuma y'umukino ikipe ya Bugesera FC yanganyijemo na Etincelles FC, umutoza w'ikipe ya Etincelles FC yagarutse ku buryo agiye kwitegura ikipe ya Rayon Sports mu mukino ukurikira.

Uyu mutoza yavuze ko agiye kwitegura Rayon Sports kurusha kwitegura igikombe. Yagize ati: "Rayon Sports ntacyo iharanira twe dufite icyo duharanira kirenze igikombe, ubwo urumva ko tugiye kwiyitegura kurenza ibindi byose. Ubu buri mukino nzajya nywukina nk'aho ari wo wa nyuma."

Tariki 4 Mata 2024, ni bwo ikipe ya Rayon Sports izakira Etincelles FC mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona. Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n'amanota 48 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 1 n'amanota 59 bisa naho APR FC amanota irusha Rayon Sports, kuyavanamo ikegukana shampiyona bigoye ariyo mpamvu Bizumuremyi Radjab avuga ko ntacyo iharanira.

Bizumuremyi Radjab yatangaje ko abura amanota 5 kugira ngo ikipe ye ya Etincelles FC igume mu cyiciro cya mbere 

Rayon Sports yari yasuye Mukura kuri uyu wa 6 iyitsinda igitego kimwe ku busa cya Ngendahimana Eric





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND