RFL
Kigali

Muvandimwe JMV ukinira Mukura yafunguye GYM igamije gufasha abantu bose bashaka gukora siporo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/03/2024 12:17
2


Myugariro w'inyuma ibumoso mu ikipe ya Mukura Victory Sports,Muvandimwe JMV yafunguye inzu ya siporo ngororamubiri ije kuba igisubizo ku bashaka gukora siporo myumwihariko mu Karere ka Rulindo n'inkengero zaho.



Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki 31 ukaba wabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi akagari ka Rutonde, umudugudu wa Nyamirembe, ari naho iyi nzu iherereye. Ni igitekerezo Muvandimwe yari amaranye igihe nk'uko yabitangaje aganira na InyaRwanda.

Yagize Ati" Iki gitekerezo cyaje nk'umusiportifu nyuma yo kugaragara mu kibuga nifuje ko nagira n'uruhare mu gukomeza guteza imbere siporo cyane cyane mu gace umuryango wanjye utuyemo.

Narebye mu bintu byose bakora, mbona gym cyaba ari igisubizo cyiza cyane cyane ko ikoreshwa n'abantu bose haba ku bakiri bato ndetse n'abakuru binagendanye kandi n'inyigisho Umukuru w’'Igihygu aduha zo kwihangira imirimo ndetse no kwiteza imbere n’igihugu muri rusange. Numva ko nakora uwo mushinga wa Gym ku buryo na nyuma y'ubuzima ndimo bw'umupira w'amaguru byazandinda ibibazo bya hato na hato.Ni umushinga muremure kubera ko nifuza ko nazagira amashami hirya no hino mu gihugu".

Uyu muhango wo gufungura iyi gym ku mugaragaro, wabanjirijwe na siporo rusange yakozwe n'abantu batuye muri aka gace.

Muvandimwe avuga ko ari iby'agaciro gushyira itafari kuri gahunda y'igihugu mu gufasha abantu kugira ubuzima buzira umuze, ndetse akizera ko abantu batuye muri akaga gace bazarushaho kugira ubuzima bwiza binyuze muri siporo.

Muvandimwe JMV yakiniye amakipe arimo Gicumbi FC, Police FC, Rayon Sports na Mukura, ari nayo makipe avuga ko yakuyemo ubushobozi 



Ibiciro by'abantu bashaka kujya bakorera siporo muri iyi GYM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alphonse 4 weeks ago
    Turamushimiracyane kubaya radutekerejeho kukobyatugoraga kubonaho umuntu yakorera sport kbsa courage kydukura mubwigunge
  • Birikumana Samuel3 weeks ago
    Mwarakoze kubwo kutwegereza Gym ,nsabako mwanareba kubijyanye na Massage nayo mukayitwegereza ,Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND