Myugariro w'inyuma ibumoso mu ikipe ya Mukura Victory Sports,Muvandimwe JMV yafunguye inzu ya siporo ngororamubiri ije kuba igisubizo ku bashaka gukora siporo myumwihariko mu Karere ka Rulindo n'inkengero zaho.
Ni
umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki 31 ukaba wabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi akagari ka Rutonde, umudugudu wa Nyamirembe, ari naho iyi
nzu iherereye. Ni igitekerezo Muvandimwe yari amaranye igihe nk'uko yabitangaje
aganira na InyaRwanda.
Yagize
Ati" Iki gitekerezo cyaje nk'umusiportifu nyuma yo kugaragara mu kibuga
nifuje ko nagira n'uruhare mu gukomeza guteza imbere siporo cyane cyane mu gace
umuryango wanjye utuyemo.
Narebye mu bintu byose bakora, mbona gym cyaba ari igisubizo cyiza cyane cyane ko ikoreshwa n'abantu bose haba ku bakiri bato ndetse n'abakuru binagendanye kandi n'inyigisho Umukuru w’'Igihygu aduha zo kwihangira imirimo ndetse no kwiteza imbere n’igihugu muri rusange. Numva ko nakora uwo mushinga wa Gym ku buryo na nyuma y'ubuzima ndimo bw'umupira w'amaguru byazandinda ibibazo bya hato na hato.Ni umushinga muremure kubera ko nifuza ko nazagira amashami hirya no hino mu gihugu".
Uyu
muhango wo gufungura iyi gym ku mugaragaro, wabanjirijwe na siporo rusange yakozwe
n'abantu batuye muri aka gace.
Muvandimwe
avuga ko ari iby'agaciro gushyira itafari kuri gahunda y'igihugu mu gufasha
abantu kugira ubuzima buzira umuze, ndetse akizera ko abantu batuye muri akaga
gace bazarushaho kugira ubuzima bwiza binyuze muri siporo.
Muvandimwe JMV yakiniye amakipe arimo Gicumbi FC, Police FC, Rayon Sports na Mukura, ari nayo makipe avuga ko yakuyemo ubushobozi
Ibiciro by'abantu bashaka kujya bakorera siporo muri iyi GYM
TANGA IGITECYEREZO