Ntabwo abakunzi ba Mukura Victory Sports banyuzwe n'uburyo iyi kipe isigaye ikanamo, ndetse abenshi bemeza ko aribyo biri gutuma ibura umusaruro.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe, nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0, uba umukino wa 8 iyi kipe itakaje muri shampiyona. Ni umukino wongeye gushimangira ko Mukura itagitsindira mu rugo ku buryo bworoshye kuko iyi kipe iheruka gutsindira i Huye tariki 8 Gashyantare ku munsi wa 18 wa shampiyona ubwo batsinda Police FC ibitego 2-0.
Sikubwabo
umaze imyaka imyaka 27 afana Mukura, aganira na InyaRwanda nyuma y'umukino,
yavuze ko atigeze abona Mukura ikina nabi nk'iki gihe.Ati" Njye
ndababaye cyane kuva natangira gufana Mukura uyu mwaka nibwo bwa mbere mbonye
ikina nabi cyane. Twakuze iyi kipe itwereka umupira wo guhererekanya, umupira
unogeye ijisho ndetse biri mu byatumaga amakipe adutinya none namwe murebe ibyo
uriya mutoza yatuzaniye."
Abakinnyi 11 umutoza wa Mukura yabanje mu kibuga mu mukino yatsinzwemo na Rayon Sports
Iyo
uganiriye n'abandi bafana ba hafi b'iyi kipe, bavuga ko umutoza Afahmia Lotfi
ariwe uri inyuma y'umusaruro muke iyi kipe iri kubona, ndetse imikinire ye yo
gutumbika nayo bakavuga ko yahinduye uko Mukura abantu bari bayizi.
Kuki abafana ba Mukura batishimiye
imikinire y'umutoza Afahmia Lotfi?
Ubusanzwe
Mukura izwiho umupira wo hasi wo guhererekanya, aho ikipe bahuye iba yiteguye
kugorwa n'iyo mikinire kuva umukino utangiye kugera urangiye. Iyo urebye
umukino Mukura Victory Sports yaraye ikinnye na Rayon Sports, ni umukino udaha
amahirwe uburyo bw'igitego ndetse kubona Mukura ihererekanya umupira mu buryo
busatira ukabona ni ibintu bigoye cyane.
Afahmia Lotfi abafana bamushinja
guhinduranya ikipe cyane
Ku
ruhande rumwe kuri iyi ngingo wavuga ko ibyo abakunzi ba Mukura bavuga ari byo.
Nk'iyo urebye uburyo Mukura yakinnyemo kuri uyu wa Gatandatu usanga hari imyanya
igera kuri 3 yari ipanze nabi.
Abafana batangiye umukino icyizere ari cyose ariko byarangiye nabi
Duhereye
inyuma, Afahmia yari yakoresheje Muvandimwe, Ngirimana Alex, Ciza Paul na
Kayumba Soter. Uyu ngo ni Ciza Paul ukomoka mu Burundi, yagaragaje urwego rwo
hasi ndetse umukino watangiye ari gukora amakosa aganisha ku itsindwa
ry'igitego.
Umuntu
yakwibaza uburyo Kayumba Soter na Ngirimana Alex bamaze imyaka isaga 2 bakinana
uhitamo kubatandukanya Soter ugasa n'umuhengetse.
Kubwimana
Cedric, ni umukinnyi kuva yagera muri Mukura wari nimero ya 2 muri iyi
kipe, imikino ibanza ya shampiyona yayikinjye ari ntasimbirwa, nka
nimero 2 ndetse akaba yari muri 2 ba Mukura bafite ibitego byinshi. Uyu musore mu
mikino yo kwishyura yaje gutwarwa imbere mu ruhande rw'ibumuso ndetse ari naho
yakinnyi ku mugoroba, nkaho yakabaye amushyira iburyo inyuma, ubundi Soter
akajya mu mwanya we.
Mukura yahoze ikina umupira wo guhererekanya ubu isigaye ikina byo byo kwirwanaho
Samuel
Pimpong ni umukinnyi weretse buri umwe wese ko azi gukina aciye mu mpande, uyu musore
agira umuvuduko ndetse n'amacenga yihuta, ariko umutoza Afahmia yahisemo
kumukoresha nka nimero 10. Iminota 20 ya mbere uyu musore Samuel byari
byamucanze, ndetse aza kugurana umwanya na Elie Tatou nabwo bikomeza gucangana,
ndetse wabonaga ko igice cy'imbere kuzabona umwanya bigoye.
Kubanza mu kibuga Mohamed Sylla
Uyu
mutoza akunze gutsimbarara kuri uyu rutahizamu Sylla kandi ubona ko umwanya
yahawe atarusha umusaruro Nsabimana Emmanuel. Mohamed Sylla yagiye gukina na
Rayon Sports amaze gukora imyitozo itarenze 2 kuva shampiyona bajya mu karuhuko
nk'ikipe y'igihugu. Wakwibaza ukuntu umukinnyi nk'uyu ndetse udafute imibare
iruta iya Nsabimana Emmanuel kuri Rayon Sports abanza mu kibuga afite imyitozo
y'iminsi 2 gusa.
Kuri
ubu nyuma y'umukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona, Mukura iri ku mwanya wa 4
n'amanota 39, irushanwa amanota 5 na Musanze FC iri ku mwanya wa 3 n'amanota 44.
TANGA IGITECYEREZO