RFL
Kigali

Kubera iki abafana ba Mukura badacana uwaka n'imikinire y'umutoza wabo?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/03/2024 10:09
0


Ntabwo abakunzi ba Mukura Victory Sports banyuzwe n'uburyo iyi kipe isigaye ikanamo, ndetse abenshi bemeza ko aribyo biri gutuma ibura umusaruro.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe, nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0, uba umukino wa 8 iyi kipe itakaje muri shampiyona. Ni umukino wongeye gushimangira ko Mukura itagitsindira mu rugo ku buryo bworoshye kuko iyi kipe iheruka gutsindira i Huye tariki 8 Gashyantare ku munsi wa 18 wa shampiyona ubwo batsinda Police FC ibitego 2-0.

Sikubwabo umaze imyaka imyaka 27 afana Mukura, aganira na InyaRwanda nyuma y'umukino, yavuze ko atigeze abona Mukura ikina nabi nk'iki gihe.Ati" Njye ndababaye cyane kuva natangira gufana Mukura uyu mwaka nibwo bwa mbere mbonye ikina nabi cyane. Twakuze iyi kipe itwereka umupira wo guhererekanya, umupira unogeye ijisho ndetse biri mu byatumaga amakipe adutinya none namwe murebe ibyo uriya mutoza yatuzaniye."

Abakinnyi 11 umutoza wa Mukura yabanje mu kibuga mu mukino yatsinzwemo na Rayon Sports 

Iyo uganiriye n'abandi bafana ba hafi b'iyi kipe, bavuga ko umutoza Afahmia Lotfi ariwe uri inyuma y'umusaruro muke iyi kipe iri kubona, ndetse imikinire ye yo gutumbika nayo bakavuga ko yahinduye uko Mukura abantu bari bayizi.

Kuki abafana ba Mukura batishimiye imikinire y'umutoza Afahmia Lotfi?

Ubusanzwe Mukura izwiho umupira wo hasi wo guhererekanya, aho ikipe bahuye iba yiteguye kugorwa n'iyo mikinire kuva umukino utangiye kugera urangiye. Iyo urebye umukino Mukura Victory Sports yaraye ikinnye na Rayon Sports, ni umukino udaha amahirwe uburyo bw'igitego ndetse kubona Mukura ihererekanya umupira mu buryo busatira ukabona ni ibintu bigoye cyane.

Afahmia Lotfi abafana bamushinja guhinduranya ikipe cyane

Ku ruhande rumwe kuri iyi ngingo wavuga ko ibyo abakunzi ba Mukura bavuga ari byo. Nk'iyo urebye uburyo Mukura yakinnyemo kuri  uyu wa Gatandatu usanga hari imyanya igera kuri 3 yari ipanze nabi.

Abafana batangiye umukino icyizere ari cyose ariko byarangiye nabi 

Duhereye inyuma, Afahmia yari yakoresheje Muvandimwe, Ngirimana Alex, Ciza Paul na Kayumba Soter. Uyu ngo ni Ciza Paul ukomoka mu Burundi, yagaragaje urwego rwo hasi ndetse umukino watangiye ari gukora amakosa aganisha ku itsindwa ry'igitego.

Umuntu yakwibaza uburyo Kayumba Soter na Ngirimana Alex bamaze imyaka isaga 2 bakinana uhitamo kubatandukanya Soter ugasa n'umuhengetse.

Kubwimana Cedric, ni umukinnyi kuva yagera muri Mukura wari nimero ya 2  muri iyi kipe, imikino ibanza ya shampiyona yayikinjye ari ntasimbirwa, nka nimero 2 ndetse akaba yari muri 2 ba Mukura bafite ibitego byinshi. Uyu musore mu mikino yo kwishyura yaje gutwarwa imbere mu ruhande rw'ibumuso ndetse ari naho yakinnyi ku mugoroba, nkaho yakabaye amushyira iburyo inyuma, ubundi Soter akajya mu mwanya we.

Mukura yahoze ikina umupira wo guhererekanya ubu isigaye ikina byo byo kwirwanaho 

Samuel Pimpong ni umukinnyi weretse buri umwe wese ko azi gukina aciye mu mpande, uyu musore agira umuvuduko ndetse n'amacenga yihuta, ariko umutoza Afahmia yahisemo kumukoresha nka nimero 10. Iminota 20 ya mbere uyu musore Samuel byari byamucanze, ndetse aza kugurana umwanya na Elie Tatou nabwo bikomeza gucangana, ndetse wabonaga ko igice cy'imbere kuzabona umwanya bigoye.

Kubanza mu kibuga Mohamed Sylla 

Uyu mutoza akunze gutsimbarara kuri uyu rutahizamu Sylla kandi ubona ko umwanya yahawe atarusha umusaruro Nsabimana Emmanuel. Mohamed Sylla yagiye gukina na Rayon Sports amaze gukora imyitozo itarenze 2 kuva shampiyona bajya mu karuhuko nk'ikipe y'igihugu. Wakwibaza ukuntu umukinnyi nk'uyu ndetse udafute imibare iruta iya Nsabimana Emmanuel kuri Rayon Sports abanza mu kibuga afite imyitozo y'iminsi 2 gusa.

Kuri ubu nyuma y'umukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona, Mukura iri ku mwanya wa 4 n'amanota 39, irushanwa amanota 5 na Musanze FC iri ku mwanya wa 3 n'amanota 44.

Mukura imaze gutakaza imikino 3 iri hanze mu gihe mu rugo imaze kuhatakaza imikino igera kuri 5





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND