RFL
Kigali

Bosebabireba umaze kujya mu bihugu 10 yakoze mu nganzo ahamya ko Polisi y'u Rwanda ari ntagereranywa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2024 6:10
1


"Ubundi muri rusange ni uko wenda nimbivuga abantu bari bubyumve ukundi, ibintu Polisi ibuza byose, abantu babiretse baba ari abakristo. Ibyo Polisi ibuza, ni byo n'Imana ibuza, ni byo n'ubukristo bubuza".



Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, afatwa nk'umuhanzi wa mbere mu Rwanda mu bafite abafana benshi cyane. Arambanye ubwamamare mu muziki wa Gospel wamuhuje n'abakomeye.

Mu myaka irenga 20 amaze mu muziki, amaze gutaramira mu bihugu birenga 10. Amaze imyaka hafi itanu azengurukana 'East Afrika' n'umuryango A Light to the Nations [aLn] wa Ev. Dana Morey mu biterane bikomeye ndetse ubu baritegura kujya muri Uganda muri Gicurasi.

Theo Bosebabareba ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo zirimo "Kubita utababarira", avuga ko mu bihugu byose yataramiyemo, yasanze Polisi y'u Rwanda ari ntagereranywa. Biri mu byatumye afata ikaramu yandika indirimbo yise "Gerayo Amahoro" yahimbiye Polisi y'u Rwanda (RNP) mu rwego rwo gushishikariza abaturarwanda kumvira Polisi.

Ni indirimbo yageze hanze tariki 29 Werurwe 2024, ikaba irimo ubutumwa bukomeye busaba abatwara ibinyabiziga kujya bagabanya umuvuduko "kuko aho ugiye ntabwo ugiye kuzura umuntu wapfuye". Avuga ko kumvira bizana umugisha, naho kutumvira bikazana amakuba. Ati "Polisi y'u rwanda ubahwa, Polisi y'u Rwanda nimwubahwe".

Mu kiganiro na InyaRwanda, Theo Bosebabireba yahishuye ko indi mpamvu yatumye akora iyi ndirimbo, ni igihe yongeye gutunga imodoka, yibonera uburyo Polisi y'u Rwanda ikora akazi kayo neza cyane. Yahise abihuza na serivisi mbi yabonye zitangwa na Polisi zo mu bihugu yagezemo, yanzura gushimira Polisi y'u Rwanda binyuze mu ndirimbo. 

Ati "Ni indirimbo nakoze ya Polisi cyangwa ishishikariza abantu kumvira Polisi y'u Rwanda no gushimira Polisi imirimo ikora nkanjye nk'umuntu. Iki gitekerezo nakigize nk'uko umuntu agira ibintu bitekerezo bisanzwe, hanyuma ariko nakigize aho nongeye gutungira imodoka, ntangiye gukoresha umuhanda ndi mu kinyabiziga buri munsi;

Ndabanza ndeba uburyo Polisi yitwara mu muhanda, ndeba ukuntu babwira abantu no kuba nsanzwe nkunda n'igihugu, Polisi y'igihugu cyanjye nsanzwe n'ubundi nayishyigikira bibaye ngombwa ko nanayifasha wenda nubwo ntaba umupolisi ariko nyine habaye ubufasha bwanjye nabikora. Noneho no kuba ngenda mu bindi bihugu nkareba uko Polisi yaho yitwara, ibihugu maze kujyamo birenga 10 nagiye ndeba." 

Arakomeza ati "Urumva iyo ugenda, ureba itandukaniro n'iby'aho uri n'iby'iwanyu. Nakomeje rero kugenda mbona Polisi y'u Rwanda ari ntagereranywa, bituma numva ngize amarangamutima yo kuba nanjye nayishyigikra cyangwa nkashyigikira ibikorwa ikora cyane ko ikorera igihugu kandi ishaka iterambere ry'igihugu cyangwa ry'abanyagihugu". 

Theo Bosebabireba ukubutse mu biterane by'ivugabutumwa bya ALN byabereye mu Karere ka Kirehe na Ngoma kuwa 07-10 Werurwe na 14-17 Werurwe 2024, avuga ko yasanze akwiriye gushyigikira ibyiza Polisi y'u Rwanda ikora, "nkashyiraho itafari nk'umuntu uririmba, nkumva ibyo navuze byose byageze kure, ibimvuzweho byose bikagera kure". 

Ati "Naravuze nti reka nanjye nzafatanye na Polisi y'igihugu, nanjye mbwire abantu nti kwirukanka ku muvuduko cyane si byiza, gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya si byiza, gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha si byiza, n'ibindi bintu Polisi ibuza si biza". 

Uyu muhanzi yanavuze ko abantu baramutse bubahirije ibyo basabwa byose na Polisi, baba ari abakristo. Ati "Ubundi muri rusange ni uko wenda nimbivuga abantu bari bubyumve ukundi, ubundi ibintu Polisi ibuza byose, abantu babiretse baba ari abakristo. Ibyo Polisi ibuza, ni byo n'Imana ibuza, ni byo n'ubukristo bubuza".

Ni ayahe magambo ari mu ndirimbo "Gerayo Amahoro" ya Theo Bosebabireba?


InyaRwanda iragufasha kumenya amagambo akubiye muri iyi ndirimbo nshya "Gerayo Amahoro" yakorewe Polisi y'u Rwanda, ikaririmbwa n'umuhanzi usanzwe aririmba Gospel. Theo Bosebabireba akiyishyira hanze, abakunzi be bamushimiye cyane bamwe banamusaba kuzakora indirimbo y'Ingabo z'u Rwanda (RDF) kuko nabo bamukunda. 

Theo Bosebabireba aterura agira ati "Gerayo amahoro, gera aho ugiye amahoro. Polisi y'u Rwanda ikwifurije kugerayo amahoro. Gabanya umuvuduko kuko aho ugiye ntabwo ugiye kuzura umuntu wapfuye, gerayo amahoro. Gerayo amahoro niyo ntego ya Polis y'u Rwanda. 

Kumvira bizana umugisha tubimenye. Naho kutumvira bikazana amakuba. Polisi y'u Rwanda ubahwa, Polisi y'u Rwanda nimwubahwe. Ntitwakubaka igihugu ngo tukigeze aho kigeze abo tucyubakira barimo bahitanwa n'impanuka kandi kwirinda impanuka nabyo bishoboka. 

Gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha kirazira, gutwara ikinyabiziga uvugira kuri telefone kirazira, gutwara ikinyabiziga udafite uruhushya rwo kugitwara nabyo birazira. Zirikana ubuzima bwawe n'ubwa bagenzi bawe. 

Gukunda igihugu ni ukwikunda ugakunda n'abagituye. Umutekano ni uwacu ubwacu, ibyo gucungana n'abaducunga tubyirinde. Nimukomeze 'Discipline' mwatojwe n'urwababyaye, maze uruhagararire iyo mu mahanga, muruheshe ishema, imidali muyizane hano mu rwatubyaye. 

Mutabara aho rukomeye, turabizirikana, muzimya inkongi y'umuriro, turabizirikana n'izindi nshingano nyinshi mukora nazo turazizirikana".


Theo Bosebabireba yanyujije ishimwe rye kuri Polisi y'u Rwanda mu ndirimbo yise 'Gerayo Amahoro'


Nyuma y'iminsi micye ishize Theo Bosebabireba abwiye inyaRwanda ko agiye gushyira hanze indirimbo itari iya Gospel ariko kandi itari na Secular, kuri ubu yasohoye "Gerayo Amahoro"

UMVA INDIRIMBO NSHYA YA THEO BOSEBABIREBA YISE "GERAYO AMAHORO"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rodrigueniyonkuru484@gmail.com1 month ago
    Iyi ndirimbo ni nziza rwose





Inyarwanda BACKGROUND