RFL
Kigali

Uko urukundo rwa Eddy Kenzo na Minisitiri Phiona rwagize ingaruka zikomeye mu muziki wa Uganda

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:29/03/2024 19:08
0


Inkuru ikomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Uganda, ni ko Eddy Kenzo kuri ubu uri kubarizwa i Kigali yaba ari mu rukundo na Minisitiri Phiona Nyamutoro ushinzwe ibyerekeranye n’Ingufu muri Uganda, gusa aba bombi babitera utwatsi bivuye inyuma.



Aba bombi iyo babajijwe kuri iyi ngingo yo kuba baba bari mu rukundo, babitera ishoti bivuye inyuma bakavuga ko ibyo batabirimo na gato, ahubwo bakavuga ko ari inshuti zisanzwe.

Nyamara nubwo bakomeje kubyirenza, abenshi bavuga ko batanyurwa n'ubusobanuro babaha kuko n'ubundi amarangamutima akomeza akabatamaza.

Kuri ubu hari amakuru avuga ko Minisitiri Nyamutoro yagize uruhare rukomeye mu rugendo rw'umuziki wa Eddy Kenzo ndetse n'umuziki wa Uganda muri rusange mu myaka mike itambutse.

Tariki ya 12 Ugushyingo 2022, nibwo Eddy Kenzo yateguye iserukiramuco rye ryabereye ahitwa Kololo Independence Grounds. Ryagenze neza ku rwego rwo hejuru kuko bitewe n'uburyo ryari riteguwe, icyo gihe Eddy Kenzo yasigiye isomo abandi bahanzi bo muri Uganda.

Umutekano wari urimo, ibikoresho, imitegurire n'ibindi, byose byaje ari karundura, icyo gihe abantu benshi baguye mu kantu bibaza ku bushobozi uyu muhanzi yari yibitseho bwo gukora ikintu nk'icyo kidasanzwe.

Amakuru yaje kumenyekana ko uwari ubiri inyuma byose yari Minisitiri Nyamutoro wari usanzwe abarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda kandi akaba yari anahagarariye urubyiruko akaba n'umunyamuryango wa NRM, ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda.

Nyuma y'iminsi mike mu mwaka wa 2023, ni bwo aba bombi batangiye kuvugwa ko baba bari mu rukundo mu ibanga rikomeye cyane.

Mu kiganiro na Radiyo imwe yo muri Uganda, Nyamutoro yahakanye iby'urukundo rwe na Eddy Kenzo, gusa ahamya ko bahoze bagirana imikoranire ya hafi cyane mu ngeri zitandukanye.

Si ibyo gusa kuko yanakoresheje umwanya yari afite muri Guverinoma maze akagerageza gufasha Eddy Kenzo (Umuyobozi w'ihuriro ry'abahanzi muri Uganda) guharanira uburenganzira bw'umuhanzi muri iki gihugu.

Nk'aho ibyo bidahagije, yanafashije Eddy Kenzo mu kwihutisha icyifuzo cy'abahanzi cy'uko Leta yabaha inkunga y'amafaranga yo gukora imiziki no kwikenura, aho kuri ubu aba bahanzi bari kubyinira ku rukoma kuko iyo nkunga bamaze kuyemererwa na Leta, ariko bishyizwemo imbaraga na Nyamutoro.

Kuri ubu aba bombi bakomeje kuganzwa n'ibikorwa n'amarangamutima biganisha ku rukundo, nubwo batari kubyemera na gato ko bakundana.



Minisitiri Phiona yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Eddy Kenzo na Uganda muri rusange


Eddy Kenzo uri i Kigali yahakanye amakuru yo kuba akundana na Minisitiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND