RFL
Kigali

Uburyo 5 bworoshye warindamo impyiko zawe kurwara

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/03/2024 15:51
0


Impyiko ni urugingo rw’ingirakakamaro cyane mu mubiri wawe nk’umuntu. Ni zo zikora akazi ko gukura umwanda mu maraso no gukora inkari. Impyiko kandi zifasha mu kugenzura umuvuduko w’amaraso no kuringaniza ikigero cy’ibinyabutabire mu mubiri.



Icyakora abantu bahura n’akaga gakomeye k’amagara yabo maze impyiko zabo zikananirwa gukora umurimo wazo bityo bikabababera intandaro yo kurwara indwara nyinshi zitandura.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko ikigero cy’uburwayi bw’impyiko mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ubu giteye ubwoba cyane kurusha uko byigeze kumera mbere. Abantu bakoresha akayabo k’amafaranga menshi mu rwego rw’imiti no koza (gusukura impyiko).

Ku kigereranyo, igiciro cy’imiti y’impyiko nibura ku mwaka muri Afurika ku muntu umwe ni hagati y’amadolari ya Amerika 13.000 na 25.000 ($13k- $25k) arasaga 13.000.000 FRW -25.000.000 FRW.

Abarwayi b’impyiko bamaze kuzahara usanga basabwa kogerezwa impyiko nibura inshuro ebyiri ku cyumweru kugira ngo barebe ko bakomeza kubaho (ni mu byitwa dialyse).

Medical News Today itangaza ko impyiko ziri mu ndwara za mbere ku Isi zitwara amafaranga menshi mu kwivuza nyamara hari ibintu 5 byoroshye abantu bakora bakarinda impyiko zabo kurwara:

1. Kunywa amazi menshi ku munsi

Uramutse unyoye ibikombe cyangwa ibirahuri 8 by’amazi meza ku munsi, amazi azarinda impyiko cyane cyane ku barwayi bari mu byago nk’abasanzwe barwaye diyebete, umuvuduko w’amaraso, uburwayi bwo gutakaza utunyangingo tw’umutuku mu maraso n’izindi.

Kunywa amazi ni urukingo n’umuti w’indwara nyinshi, niba utayanywaga bihagije, guhera uyu munsi ukwiye kubyitaho, byagushobokera ukagura icupa ry’amazi ryajya rigufasha kuyagendana no kukwibutsa igihe utayanyoye.

2. Gabanya inzoga kandi uve ku itabi

Mu Rwanda hamaze iminsi hari ubukangurambaga bwo kugabanya ikigero cy’inzoga abantu banywa bwiswe ‘Tunywe Less’. Ubukangurambaga nk’ubu nta kindi buba bugamije uretse gushishikariza abantu kugabanya inzoga banywa kuko byafasha mu gusigasira amagara harimo no kugabanya ibyago byo kurwara indwara nyinshi harimo n’iy’impyiko, umwijima n’izindi.

Kugabanya inzoga unywa no kureka itabi ni ingenzi cyane ndetse ni impano ikomeye waha impyiko zawe kugira ngo zigire amagara mazima. Impamvu ni uko inzoga n’itabi ari abanzi babi cyane b’impyiko.

3. Koresha imiti neza

Ugomba kubaza umuganga wawe ibyerekeye ikoreshwa ry’imiti n’uburyo wayikoresha ntikugireho ingaruka. Imiti imwe n’imwe yangiza ibice by’umubiri wawe, cyane cyane impyiko.

Fata imiti wabanje kumenya icyo ikora kandi ku kigero wagiriweho inama n’abaganga kandi ntukagure imiti ubonye yose mu muhanda na ya yindi birirwa bamamaza babunza boshye ari inzoga ibishye.

4. Fatisha ibipimo n’ibizamini by’umubiri mu buryo buhoraho

Ikindi kintu buri wese agomba gukora ni ugukoresha ibizamini no gufatisha ibipimo byo mu nda inshuro nibura imwe buri myaka hagati y’ibiri n’itanu. Icyakora ababishoboye bakoresha bene ibi bizamini buri mwaka kuko bifasha kumenya uko ubuzima bw’ibice by’umubiri harimo n’impyiko bihagaze.

5. Kora siporo n’imyitozo ngororamubiri

Kimwe n’icyo twahereyeho cyo kunywa amazi ahagije, gukora siporo no gukoresha umubiri wawe ni umuti n’urukingo bikomeye ku ndwara nyinshi zirimo izateye muri iyi minsi.

Abahanga mu buvuzi n’amagara ya muntu bajya inama y’uko umuntu yagombye gukoresha nibura iminota 30 cyangwa irenzeho ku munsi akora siporo n’indi myitozo ngororamubiri.

Siporo n’indi myitozo ngorora-nkomezamubiri igabanya kalori n’ibinure byinjira mu mubiri biva mu byo urya cyangwa unywa maze bikaguma ku kigero cyiza aho bitakwangiza impyiko.

Kugenda n’amaguru, kwiruka, guterura ibiremereye, gusimbuka umugozi, gukina umupira n’ibindi byinshi ni bimwe mu byo wakora maze ugasigasira amagara yawe ari na ko urinda impyiko zawe uburwayi n’ibindi byago bikomeye byabukurikira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND