Sosiyete ikora ‘Pamper’ mu Buyapani ya Oji Holdings yatangaje ko yahagaritse gukora pamper z’abana, itangira gushyira ingufu cyane mu gukora iz’abantu bakuru kuko arizo zikomeje kugurwa ku bwinshi ku isoko.
Iyi sosiyete ya Oji
Holdings niyo ibay iya mbere mu gufata umwanzuro wo gucurikira isoko kuri
Pamper z’abakuru, nyuma y’uko hatangajwe ko urugero rw’abavuka mu Buyapani
rwagabanutse cyane naho urw’abageze mu zabukuru rukarushaho kwiyongera.
Umwaka ushize mu 2023,
abana bavutse muri iki gihugu bari 758.631, bisobanuye ko igipimo cy’abavuka cyagabanutseho 5,1% ugereranije n’uko byari bimeze mu mwaka wabanje wa 2022.
Iyi, niyo nshuro ya
mbere iki gipimo kigabanyutse cyane mu mateka y’u Buyapani kuva mu kinyejana cya
19, aho mu myaka ya za 1970, abana bavuka banganaga na miliyoni ebyiri ku
mwaka.
Iki kibazo
ntikigaragara mu Buyapani gusa, kuko no muri Hong Kong, Singapour, Taiwan na
Korea y’Epfo (igihugu gifite umubare muto cyane w’abavuka), urugero rw’abavuka
rukomeje kugabanuka cyane
Mu 2011, kompanyi ya
mbere mu gukora impapuri z’isuku za ‘pamper’ mu Buyapani Unicharm, yavuze ko iz’abageze
mu zabukuru arizo zagurishijwe cyane kuruta iz’abana. Kuva icyo gihe isoko
ryakomeje kwaguka ku bakuze, ubu bikaba bivugwa ko ryinjije asaga miliyoni 2 z’amadolari.
Kugeza ubu, u Buyapani buri mu bihugu bya mbere ku isi bifite umubare munini w’abantu bakuze cyane, aho abangana na 30% batuye iki gihugu ari abafite imyaka 65 kuzamura.
Mu mwaka
ushize, igipimo cy’abarengeje 80 cyarazamutse kirenga 10% mu Buyapani. Ni mu
gihe u Buyapani n’u Bushinwa, biri mu bihugu byashyizeho itegeko ryo
rishishikariza abantu kubyara abana bacye.
Mu Buyapani 'Pamper' z'abageze mu zabukuru ziri kuggurwa cyane kuruta i'z'abana bato
Byatewe n'uko umubare w'abakuze wiyongereye cyane ukaruta uw'abavuka muri iki gihugu
TANGA IGITECYEREZO