RFL
Kigali

Ingona izwi ku izina rya Gustave yananiye abahigi b'Abafaransa ikomeje guhangayikisha abaturage

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/03/2024 13:50
0


Itsinda ry'abahigi b'Abafaransa bananiwe gufata ingona nini iba mu kiyaga cya Tanganyika n'umugezi w'Urusizi mu gihe bivugwa ko imaze kwica abarenga 300.



Iyo ngona iba mu kiyaga cya Tanganyika izwi Ku izina rya Gustave yasimbutse imitego yatezwe n'abahigi b'abafaransa nyuma yo kugerageza kuyifata kugira ngo idakomeza kwica abaturage.

Abo bahigi b'Abafaransa bateze umutego umeze nk’igisanduku, bashyiramo ihene nzima amajoro arirenga ariko bagarutse basanga wa mutego waguye mu mazi, ihene yaraburiwe irengero n’ingona itafashwemo.

Ingona nini cyane kurusha izindi izwi ku izina rya Gustave iba mu Kiyaga cya Tanganyika binavugwa ko imaze kurya abantu barenga 300 yatunguranye ubwo yacikaga imitego y’abahigi b’Abafaransa bashakaga kuyifata ari nzima.

Bivugwa ko ifite uburebure bwa metero esheshatu, ikagira uburemere buyingayinga toni, ndetse bamwe ntibatinya kwemeza ko ari yo nini cyane muri Afurika.

Itsinda ry’abahigi ryari riyobowe n’Umufaransa Patrice Faye, ryagerageje gutega iyi ngona no gushyira uduhendabana two kuyireshya ariko ikabireba ikihitira, hagafatwa izindi ngona ntoya.

Iyi ngona yitwa Gustave yakomeje kwerekana ko ifite imbaraga kuko n’igihe bagerageje gutega imitego bashyizemo inyamaswa nzima basangaga nta zirimo na yo yagiye.


Ivomo: News9live.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND