RFL
Kigali

Ibihugu 10 bifite 'Passport' zikomeye ku Isi mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/03/2024 11:14
0


Hari ibihugu biza ku isonga mu kugira inzandiko z’inzira (Passport) zikomeye, igituma bivugwa ko zikomeye akaba ari uko zemererwa kwinjira mu bihugu byinshi cyane kandi bidasabye ko uzikoresheje ahabwa uburenganzira (Visa).



Ku rutonde rushya rwerekana ibihugu 10 bya mbere bifite Passport zikomeye ku Isi mu 2024, Ubuyapani bwaje ku mwanya wa mbere ndetse bunamaze imyaka 5 yikurikiranya buza ku isonga. Kuri uru rutonde kandi hariho n'ibihugu byagiye bihuza umwanya kuko byose bifite Passport zikora kimwe.

Dore ibihugu 10 bifite 'Passport' zikomeye ku Isi mu 2024:

1. Ku mwanya wa mbere hahuriweho n'ibihugu 5 aribyo Ubuyapani, Ubudage, Espagne, Singapore n'Ubufaransa. Passport z'ibi bihugu zemerera uzifite gutembera ibihugu 194 bitamusabye Visa.

2. Ibihugu nka Sweden, Koreya y'Epfo, Finland n'Ubuholandi bifite Passport ijya mu bihugu 193 bidasabye Visa.

3. Ubwongereza, Austria, Denmark na Irelandi bifite Passport itembera mu bihugu 192 bidasabye kugira Visa.

4. Ububiligi, Portugal na Norway nabyo bifite Passport zisa zemerera abantu kujya mu bihugu 191 bidasabye ko batunga Visa.

5. Australia, Greece, New Zealand na Swiztzerland nabyo Passport yabyo itembera mu bihugu 190 hadakenewe Visa.

6. Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Canada, Poland na Czech Republic nabyo bifite Passport yemera gusura ibihugu 189 ku buryo bidasaba Visa.

7. Hungary na Lithuania bifite Passport ijya mu bihugu 188 bidasabye kuba ufite Visa.

8. Estonia ufite Passport y'iki gihugu yemerewe kujya mu bihugu 187 byo ku Isi adasabwe Visa.

9. Ibihugu nka Latvia na Slovakia bifite Passport ijya mu bihugu 186 nta Visa ikenewe.

10. Ku mwanya wa cumi hari igihugu cy'ubukonje cya Iceland aho ufite Passport y'iki gihugu yemerewe kujya mu bihugu 186 by'isi adasabwe Visa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND