Tyla Laura Seethal [Tyla] nyuma y’iminsi micye ashyize hanze umuzingo yahurijeho abahanzi barimo na kabuhariwe Travis Scott, yamaze kwibikaho agahigo ku rubuga rwa Spotify anyura kuri Burna Boyz.
Tyla akomeje kuzamuka byihuse mu muziki w’Afurika. Uyu mukobwa uheruka kwegukana Best African Performance Artist muri Grammy
Awards, yaciye agahigo kuri Spotify.
Mu cyumweru kidashyika amaze ashyize hanze
indirimbo 14 zigize umuzingo we wa mbere yise ‘Tyla’, yamaze guca agahigo katari
kagirwa n'undi munyafurika wese.
Ni we muhanzi ugezweho kuri uru rubuga, umwanya
yakuyeho agahigo kari gafitwe na Burna Boyz. Album ye ikaba yumviswe n'abagera kuri
Miliyoni 630 mu gihe kiri munsi y’icyumweru igiye hanze.
Kugeza ubu Taylor Swift ni we ufite agahigo ko kuba Album ye yarumviswe cyane binyuze kuri Spotify mu
cyumweru cya mbere akaba ari iyitwa Midnight yumviswe inshuro Miliyoni 776 kuri uru rubuga.
Uyu mukobwa yamaze kwibikaho
akandi gahigo aho indirimbo "Water Remix" yakoranye na Travis Scott, yarebwe
inshuro Miliyoni 1 kuri YouTube.
Yaherukaga gutangaza ko
byamufashe imyaka 3 gutegura uyu muzingo yashyize hanze, ariko indirimbo ‘No1’
yakoranye na Tems niyo yabaye nk'ituma atindaho.
Avuga ko yumvaga atashyira hanze umuzingo uyu
muhanzikazi atariho kandi yamwoherereje igitero cye asa n'utinze.
Ni gacye wabona umuhanzi ugitangira uri kumuvuduko nk'uwa Tyla by’umwihariko wo muri Afurika ngo yisange ashyize hanze Album igire igikundiro gikomeye kandi ibe iriho abahanzi bakomeye.
TANGA IGITECYEREZO