RFL
Kigali

MTN yegereje abaturage ba Nyaruguru telefone igezweho yitwa Ikosora+ igura 20,000 Frw

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/03/2024 19:05
0


MTN Rwanda ku bufutanye na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), begereje abaturage bo muri Nyaruguru telefone nshya igezweho yiswe Ikosora+ igura ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, muri gahunda ya Connect Rwanda 2 mu gufasha abanyarwanda gukomeza gukoresha ikoranabuhanga.



Taliki 15 z’uku kwezi ni bwo MTN Rwanda na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo batangije gahunda ya Connect Rwanda ikiciro cya 2 mu karere ka Kirehe ndetse hahita hanamurikwa telephone nshya ya Ikosora+ ifata interinet ya 4G, ikaba igura ibihumbi 20 Frw gusa (20,000 Frw), abaturage batangira kuzigura ku bwinshi.

Nyuma yaho kuri uyu wa Kane taliki 28 Werurwe 2024 hari hatahiwe abo mu karere ka Nyaruguru. Kagabo George wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yavuze ko iyi gahunda ari iyo kugira ngo bafashe Leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda yihaye yo gushishikariza Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Connect Rwanda ni gahunda yo kugira ngo dukomeze gushyira mu bikorwa gahunda ya leta yo gukomeza gushishikariza abaturage b’igihugu cy’u Rwanda gukoresha ikoranabuhanga.

Ni gahunda yashyizweho n’Umukuru w’igihugu kandi twe nk’abakozi ba MTN dukorera u Rwanda binyuze muri yo. Twebwe turi hano nka MTN kugira ngo dufashe Leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga.

Niko kazi kacu nka MTN kandi turabyishimira ndetse turishimira ibyo tumaze kugeraho kandi dufite n’izindi gahunda ndende kubera ko akazi kacu ni ugutekerereza umuturage mu bijyanye n’ikoranabuhanga”.

Yakomeje avuga ko ubundi iyi telefone isanzwe igura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 70 Frw, ariko bo nka MTN bakaba baricaye hamwe na Minisiteri ibishinzwe bakayishyira ku bihumbi 20 kugira ngo bafashe ubuyobozi bukuru bw’igihugu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegereza Abanyarwanda ikoranabuhanga.

Abaturage bo mu karere ka Nyaraguru bahise bibikaho izi telefone mu ba mbere, babwiye InyaRwanda ko bacyumva ko MTN izajya kubegereza izi ‘Smart phone’ zidahenze, byabashimishije ndetse banavuga ko izo baguze zigiye kujya zibafasha kwirebera amakuru mu ba mbere.

Ndikumana Alivella utuye mu murenge wa Nyagisozi, yagize ati: ”Numvise ko MTN iri buze kutwegereza telefone zigezweho narishimye birandenga ndavuga nti 'nanjye ngomba kuyigura'. Hari iyo nari mfite ariko iza gupfa birambabaza nkabura uko mvugana n’abana banjye. Iyi telefone naguze nzajya nyihamagaza abana banjye, ndebe aho amakuru ageze mu ba mbere ndetse izajya inamara irungu”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kalena Gordon, aganira na InyaRwanda yavuze ko iyi gahunda yo gutanga telefone zigezweho kuri make zizafasha abaturage mu kwiteza imbere dore ko nko muri Nyaruguru ho umubare w’abaturage bazifite ukiri hasi.

Ati: “Ni gahunda yo kugira ngo abaturage babashe kwigondera telefone zihendutse aho uyigura ibihumbi 20 Frw, hanyuma ugashyiramo igihumbi 1 cyonyine ukabasha kubona interineti mu gihe kingana n’ukwezi.

Ibyo rero tubona ari ibintu bizafasha abaturage kuko hari hari imbogamizi. Iyo umuturage atunze telefone imufasha ibintu byinshi haba mu guhamagara, kumenya amakuru, abafite abana bajya mu mashuri barayikoresha imikoro baba bahawe ku mashuri bagera mu rugo bakabasha gukora ubushakashatsi bakihugura bakiga.

Hari ababa ari urubyiruko cyangwa n’abandi bitewe n’akazi akora, yaba ari umuhinzi cyangwa umworozi telefoni igezweho iramufasha cyane mu kumenya uko azajya abyaza umusaruro ibikorwa akora".

Yanavuze ko hari gahunda bashyizeho y’Intore mu ikoranabuhanga aho hari abantu bagenda bahugura abaturage ku gukoresha ikoranabuhanga, kuri ubu bakaba bafite abarenga 1,400 mu gihugu hose, gusa bakaba bashaka kubongera.

Kalena Gordon yanavuze ko mu rwego rwo kunganira iyi gahunda, ahakigaragara ibibazo bya interineti bari gushaka uko byakemuka, aho bagiye kubaka iminara mishya 700 mu gihugu hose mu myaka 2 igiye kuza, mu gihe by'umwihariko muri Nyaruguru hazubakwa iminara 7 mu minsi ya vuba.

Imibare yerekana ko mu Karere ka Nyaruguru hari abaturage barenga 318,126, mu gihe ingo zihatuye ari ibihumbi 73,805 ariko muri izo ngo abatunze telefone ni 7,195 gusa.


Ibyishimo byari byose ku bataruge bo mu karere ka Nyaruguru begerejwe telefone zigezweho zigura ibihumbi 20 Frw gusa

Bamwe muri bo bahise bazicyura bataha bashimira cyane MTN Rwanda

Iyi telefone yiswe Ikosora+ igura ibihumbi 20 Frw, ukongeraho 1000 Frw gusa atuma uyiguze abona internet ya 1GB buri munsi, iminota 100, bimara ukwezi kose ndetse n’ubutumwa bugufi 100 nabwo bumara ukwezi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND