RFL
Kigali

Mu bihugu by'Abarabu hakomeje imyigaragambyo yo kwamagana intambara yo muri Palestine

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/03/2024 18:12
0


Abatuye mu bihugu by'Abarabu bakomeje kwigaragambya bamagana ibitero bya Israel mu Ntara ya Gaza.



Ibihugu bitandukanye birimo Maroc na Jordania, bikomeje gusaba Israel kureka kwica Abanya-Palestine batuye mu mujyi wa Gaza bagashinja iki Gihugu gukora Jenoside.

Aba baturage bo mu Bihugu by’Abarabu kandi bavuga ko imbyigaragambyo yabo igamije kwereka amahanga ko akwiye kugira icyo akora kuri iyi ntambara ikomeje gutwara abaturage ba Gaza kugira ngo ihagarare.

Israel yo ikomeje kubima amatwi, ikavuga ko nta Jenoside iri gukora ahubwo iri mu rugamba rwo kurwanya abarwanyi yita ab’umutwe w’iterabwoba wa Hamas ukorera mu Ntara ya Gaza.

intambara ya Israel na Hamas yatangira mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukwakira 2023, abantu barenga ibihumbi 32 bamaze gusiga ubuzima muri iyo Ntambara, abarenga ibihumbi 74 barakomeretse, naho abarenga miliyoni 1,5 bavuye mu byabo barahunga ndetse uyu mujyi usa nk’uwabaye amatongo.

Israel yakomeje gushinjwa ibyaha by’intambara no gukora Jenoside mu Ntara ya Gaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND