Umuvugabutumwa ukomoka muri Nigeria yatakaje ukwihangana ubwo yavugaga ku bakobwa bafite umumaro wo gukora imibonano mpuzabitsina gusa mu rukundo n'abakunzi babo, ibyo bakanabishingiraho baba abakuzi b'ibyinyo.
Apotle Okegbe yasomeye abakobwa badafite akandi
kamaro mu rukundo cyangwa mu mubano n’abakunzi babo uretse kuryamana n'abagabo bakaboneraho no kubaka amafaranga abafasha mu buzima bwa buri munsi.
Uyu mupasiteri yakoresheje amagambo arimo uburakari
bwinshi avuga ko umukobwa udashobora kugira ikindi akora uretse gutanga ibice
bye by’ibanga ari imburamumaro.
Ati “Niba ikintu kimwe rukumbi ushobora guha
umukunzi wawe ari ibice by’ibanga birimo amabere n’igitsina kugira ngo uhabwe
amafaranga akubeshaho, menya ko uri inkorabusa cyangwa umuntu w’imburamumaro”.
Ibi yabigarutseho mu magambo ajimije agira ati “Niba
ikintu cyo gutanga ufite ari amabere n’ikintu kiri hagati y’amaguru yawe, uri
umugore w’imburamumaro”.
Ijambo ry icyongereza “Gold Digger” rikoreshwa
rigaragaza umuntu wifuza kurya umutungo w’undi mu buryo butari bwiza”.
Ibi yabigarutse ho nyuma y’umico utari mwiza
igaragara mu bakobwa n'abagore babanebwe, yo kwifashisha ibice byabo by’ibanga kugirango babone
amafaranga ababeshaho, mugihe bakagombye gukura amaboko mu mifuka bagakora.
Ibi bituma bahura n’ingaruka zo kwandura indwara
zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusuzugurwa kuko nta kindi bamaze,
kutamenya imbaraga bifitemo,n’ibindi byinshi.
Uyu muvugabutumwa wababjwe n’ibyadutse abona ku bakobwa ndetse no ku bagore batiha agaciro, yashize amanga ku rubuga rwe rwa Facebook avuga ko, umukobwa cyangwa umugore ushoboye kuryamana n'umugabo gusa nta kindi ashobora kwimarira mu buzima bwe, ari inkorabusa nk'uko FOM ibitangaza.
TANGA IGITECYEREZO