RFL
Kigali

Rubavu: Kalisa Placide yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo abarimo Uwase Celine na Brothers

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/03/2024 8:05
2


Umuramyi Kalisa Placide usengera mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi (SDA), agiye gukorera igitaramo gikomeye yise "Ni Muzima Live Concert" mu Mujyi wa Gisenyi uherereye mu Karere ka Rubavu muri ULK Gisenyi.




Iki gitaramo kizaba ku wa 30 Werurwe 2024. Kalisa Placide nyiri ukugitegura ashyigikiwe n’Umuryango w’Abanyeshuri b’Abadivantisite biga muri iyi Kaminuza ya ULK Gisenyi baba mu muryango wa ASA (Adventist Student Association), yagitumiyemo abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa 7.

Abo bahanzi bazafasha uyu muramyi Placide wo mu Karere ka Nyabihu gususurutsa abazitabira iki gitaramo by’umwihariko abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza kuva saa Munani z’amanywa ni Fex Pro uzwi mu ndirimbo "Bibwire Yesu", Dufitumugaba David uzwi mu ndirimbo "Mbabarira" na Uwase Celine uzwi mu ndirimbo "Umugambi".

Si aba gusa kuko hazaba hari n’itsinda Brothers bazwi mu ndirimbo "Shikama", rikaba rigizwe n'abasore gusa. Iki gitaramo cyiswe "Ni Muzima Live Concert" ni kimwe mu byo Placide azakomeza kugenda akorera hirya no hino mu bice bitandukanye by’Igihugu, yibanda cyane ku bigo bya za kaminuza.

Kalisa Placide, umuramyi akaba n'umucuranzi w'umuhanga, yabwiye itangazamakuru ati: “Dufite umugambi w’ibitaramo bitandukanye tuzakorera ahantu hatandukanye twibanda cyane mu bigo bya kaminuza, bikaduhuza n’abandi bahanzi, bikaduhuza n’abandi bantu bashyasahya, mu rwego rwo kwagura aho tugeza ubutumwa dutwaye.”

Yakomeje avuga ko nibimukundira buri mezi atatu azajya akora igitaramo, ibyo yise ibihembwe. Ati: “Mu ntego zanjye z’uyu mwaka, nateganyije kujya nkora ibitaramo mu bihembwe. Ubu turi mu mpera z’ukwa Gatatu, bivuze ko igihembwe cya mbere kirangiye. Igihembwe kizajya kiba kigizwe n’amezi atatu, ariko ntituzajya dukorera ahantu hamwe.”

Yavuze ko ibyo apanga nibicamo muri uyu mwaka, igitaramo cya nyuma kizaba mu mpera z’umwaka cyazabera mu Mujyi wa Kigali agira ati: “Niba twakoreye mu Burengerazuba muri iki gihembwe, ubutaha ni mu Majyaruguru, ubukurikiyeho mu Majyepfo, mu Burasirazuba kandi mfite intego ko igitaramo cya nyuma twazagikorera mu Mugi wa Kigali.”

Kalisa Placide umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, yishimiye gutaramira abantu ku buntu. Asanzwe azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zakoze ku mitima y’abatari bake zirimo "Niyo Soko", "Tabaza Ryanjye", "Yesu Uri Byose", "Hakurya y’Inyanja" n’izindi.


Kalisa Placide ni umuhanzi akaba n'umucuranzi wa Piano


Uwase Celine ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo cya Kalisa Placide


Kalisa Placide agiye gukora gitaramo gikomeye yise "Ni Muzima Live Concert"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha Fidele4 weeks ago
    Amen umuvandimwe placide Imana ijye ikomeza kumugwiriza Impano nimigisha myinshiiiii turamukunda
  • Irumva pacifique3 weeks ago
    Mana mugwiriz kumpano nyagasani azabahabere mwizin ryay .azabarindir umutekan





Inyarwanda BACKGROUND