Inkuru z’urukundo rwa Eddy Kenzo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu n’Amabuye y’agaciro,Phiona Nyamutooro zongeye kubura, uyu muhanzi akaba yavuze ko ibivugwa ataribyo.
Eddy Kenzo yavuze ko nta rukundo ruri hagati ye na
Minisitiri Phiona nubwo abantu benshi bakomeza kuba ariko babifata.
Mu mwaka ushize nibwo byatangiye kuvugwa gusa bisa
n'ibyibagiranyeho kugeza ubwo Phiona wari usanzwe ari umwe mu bagize Inteko
Ishingamategeko yagirwaga Minisitiri na Perezida Museveni.
Byihuse cyane Eddy Kenzo abinyujije ku mbuga
nkoranyambaga, yahise arata uyu mukobwa amashimwe, abantu bahita baheraho bongera
kubigarura.
Bamwe mu bifurizaga amahirwe masa Phiona harimo n'abagiye
bamwita umugore cyangwa se umukunzi wa Eddy Kenzo.
Nyuma yagahe gato, aba bombi baje no kugaragara basuye
abana ku ishuri ndetse hanagaragara amafoto bagiye batizanya ikote.
Mu kiganiro Eddy Kenzo yagiranye na Sanyuka TV, abajijwe
kuri iyi ngingo yagize ati”Ni inshuti.”
Umunyamakuru akomeza amubaza ari inshuti kuruhe rwego cyane ko
baheruka kugaragara bajyanye gusura umwe mu bakobwa b’uyu muhanzi.
Kenzo aha yahise agira ati”Ni inshuti magara.”
Uwamubaza ntabwo yavuye ku izima, yamubajije no ku ngingo yo
kuba baratizanije ikote, undi na we amusubiza ko ari uko byahuriranye
amakote atari amwe.
Hagiye humvikana kandi amakuru y'uko uyu mugore yahaye
impano y’imodoka y’agaciro uyu muhanzi.
Minisitiri Phiona Nyamutooro yigeze kumvikana avuga ko yishimira
kuba amaze imyaka myinshi ari inshuti ya Eddy Kenzo ariko ko batari mu rukundo.
Uyu mukobwa ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu
cya Kaminuza ari mu banyapolitiki bato Uganda ifite bamaze kwigwizaho
igikundiro ndetse akanaba umwe mu bantu b’imbere mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi.
TANGA IGITECYEREZO