RFL
Kigali

Bifasha n'ibice by'imyororokere-Ibiribwa bifite amazi menshi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/03/2024 14:26
0


Ububobere mu mubiri buterwa no kugira amazi ahagije, butuma imikorere myiza y’umubiri izamura urwego ndetse bugafasha mu kugabanya ibibazo birimo nko gushyuha cyane k’umubiri, gufasha urutirigongo, kugabanya umwuma no gufasha izindi ngingo.



Uretse kuba amazi akenerwa mu mubiri kandi mu buryo bufatika, hari ibice by’umubiri bihita byangirika byihuse igihe bibuze amazi birimo nk’impyiko, urwungano ngogozi n’ibindi.

Abahanga mu kwita ku buzima batangaje ko abantu bahorana amazi ahagije mu mubiri wabo hari indwara batahura nazo, ndetse ko bagaragara mu buryo bwihariye, ntibasaze imburagihe.

Kunywa amazi ahagije ni ngombwa ariko hari n’ibiribwa bibamo amazi. Dore ibiribwa bikungahaye ku mazi ndetse bikize no ku zindi ntungamubiri zikenewe mu gufasha imikorere y’ingingo:

1. Kokombure “Cucumber”


Uru rubuto rutaryoherera cyangwa ngo rusharire, niyo ruribwa ruba rumeze nk’amazi uretse agahumuro rugira. Kokombure yifitemo amazi menshi ikagira n'umwihariko wo kugira calories zongerera imbaraga umubiri.

Uru rubuto rufite vitamini ya K ifasha amagufa gukomera ndetse ikaringanyiza umuvuduko w’amaraso, by’akarusho igafasha abantu bahuye n’impanuka kudakomeza kuvirirana. Kokombure bamwe bayirya muri salade, abandi bakanywa umutobe wayo, mu gihe abandi bahita bayihekenya nta kindi bayirisha.

2. Inyanya


Izi mboga zikundwa na benshi zifitemo imyunyungungu izwi nka Potassium, Iron,Folate Vitamin C Vitamini A, Antioxidant n’ibindi.

Izi ntungamubiri ziboneka mu runyanya zifite imbaraga zo kurinda uruhu kononekara, ubuzima bw’amaso n'ibindi. Aya mazi aboneka mu runyanya afasha umubiri cyane cyane urwungano ngogozi igihe rutunganya ibyo twariye, akarinda n'umwuma mu mubiri, bikaba akarusho igihe ziriwe ari mbisi.

3. Amashu


Imboga z’amashu uretse kuba zifitemo amazi ahagije yafasha umubiri, ziri mu mboga zaribwa buri munsi ntizigire ingaruka ku mubiri ndetse zigafasha umubiri mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ni zimwe mu mboga zifitemo amazi ahagije kuzirya cyane bikaba byarinda umubiri umwuma n’ibindi.

Amashu akomoka mu muryango w’imboga witwa Cruciferous vegetable Family, ubonekamo izizwi nka Broccoli, cauliflower,Brussels sprouts, kale, n’izindi.

Bitangazwa ko gukoresha ubu bwoko bw’izi mboga birinda indwara zikomeye zirimo kanseri.

4. Ibihumyo


Izi mboga zitamenywa na benshi ziratangaje mu kugira amazi, kuko zihagije kuri yo, dore ko ibihumyo bikunze no kwimeza ahantu hareka amazi cyangwa hafi yayo.

Izi mboga zikungahaye ku ntungamubiri zikenerwa mu kurinda imikorere y’umutima, indwara z’ubuhumekero no kongera ubudahangarwa umubiri ugahangana na kanseri.

5. Watermelon


Uru rubuto rwo niyo ruribwa ruba rutakaza amazi bikagaragaza ubushobozi bwo kumara abarurya umwuma no kwinjiza amazi akenewe mu mubiri. Kuri bamwe bananirwa kunywa amazi asanzwe, bashobora kunywa make nyuma bakarya uru ruboto kugirango bagire amazi ahagije mu mubiri.

Muri vitamini ziri muri uru rubuto harimo izwi nka Antioxidants ijya mu mubiri ikarinda ingingo, ndetse igasohora imyanda yinjiye mu mubiri cyangwa uburozi bwabyawe n’iyo myanda mbere y'uko bwangiza imikorere y’umuntu.

Kumagara k’umubiri biganisha ku byago bitandukanye birimo no kwangiza ubuzima bw’imyororokere kuko ibice bigize igitsina bikora nabi iyo umubiri utihagije ku mazi.

National Academy of Medicine Guidelines ivuga ko nibura abagabo bakwiye kunywa litilo 3.7 naho abagore bakanywa litilo 2.7. Gusa bavuga ko bitewe n’ibiro, imyaka, umuntu akwiye kubaza muganga amazi akenewe mu mubiri we, ndetse ayo mazi ashobora kunyobwa cyangwa akaribwa mu biribwa bikungahaye ku mazi birimo n’ibyo byavuzwe haruguru.

Source: Health.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND