Police FC yaguye miswi na AS Kigali ibitego 2-2 maze igera muri kimwe cya kabiri ku giteranyo cy'ibitego 4-3.
Kuri uyu wa
Gatatu itariki 5 Werurwe ikipe ya AS
Kigali yari yakiriye Police FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe
cy'Amahoro umwaka w'imikino wa 2024-25.
Ni umukino
AS Kigali yatangiye ifite gahunda yo kwishyura kuko umukino Police FC yari
yakiriyemo AS Kigali warangiye Ku ntsinzi ya Police FC aho yatsinze 2-1.
Umukino watangiye Police FC yari ifite impamba y'ibitego 2-1 yataka ishaka kurangiza Umukino hakiri kare.
Ku munota wa Gatanu gusa yabonye uburyo bwari bufitwe na
Mugisha Didier ariko atera ishoti rito ryoroheye umuzamu Cyuzuzo Gael
kuwukuramo.
Ku munota wa
13 AS Kigali yaje gufungura Amazamu mu buryo butunguranye kuko yabonye koruneli
yatewe neza na Haruna Niyonzima maze umupira wijyana mu izamu ntawuwukozeho,
ubwo Haruna Niyonzima aba atsinze igitego cya mbere cya AS Kigali.
Ku munota wa
23 AS Kigali yongeye kubona kufura ikomeye cyane nyuma y'ikosa Nsabimana Eric
Zidane yakoreye Haruna Niyonzima ariko kufura Shaban Hussein ayitera Ku ruhande
rw'izamu ryari ririnzwe na Niyongira Patience.
Ku munota wa
29 Police FC yabonye igitego cyo kwishyura nyuma y'ishoti rikomeye ryatewe na
Ishimwe Christian maze umuzamu wa AS Kigali aruka umupira usanga umunya-Uganda
Mandela Achraf ahagaze neza ahita atsinda igitego cya mbere cya Police FC maze
amakipe yombi atangira gukina anganya igitego 1-1.
Ku munota wa
45+4 Police FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Djibrine Akuki nyuma
y'umupira mwiza wari uzamuwe na Muhadjir Hakizimana. Igice cya mbere cyarangiye
ari ibitego bibiri bya Police FC kuri kimwe cya AS Kigali.
Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga zidasanzwe Ku ruhande rwa AS Kigali yashakaga gutsinda ibitego bitatu ngo ibone itike ya kimwe cya kabiri.
Ku munota wa 55
yabonye uburyo bwaturutse Ku ishoti rikomeye ryatewe na Hussein Shaban ariko
umuzamu wa Police FC arahagoboka umupira awukuramo.
AS Kigali yagumye gukina ireba ko yabona igitego maze ku munota wa 90+2 umunya-Ghana Issah Yakubu akora umupira n'ukuboko batanga penaliti maze Penaliti ya AS Kigali itsindwa neza na Nshimiyimana Jospin.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 maze Police FC ikomeza muri kimwe cya kabiri ku giteranyo cy'ibitego 4-3. Ubu Police FC itegereje ikipe izarokoka hagati ya APR FC na Gasogi United.
Police FC yasezereye AS Kigali mu gikombe cy'Amahoro
Mandela akimara gutsinda igitego yagaragaje umwambaro yifuriza iruhuko ridashyira Aboubakar Lawar uherutse kwitaba Imana azize impanuka ya Moto
Police FC yageze muri kimwe cya kabiri mu gikombe cy'Amahoro
TANGA IGITECYEREZO