RFL
Kigali

U Bufaransa bwatsinze, kwa Brazil na Espagne bagwa miswi abakinnyi bato bakora akazi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/03/2024 5:15
0


Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yatsinze Chile,u Bwongereza bunganya n'u Bubiligi na Espagne inganya na Brazil, abakinnyi bakiri bato bakora amateka mu mikino ya gishuti y'amakipe y'ibihugu.



Ni imikino  yabaye ku munsi wejo kuwa Kabiri guhera saa tatu n'iminota 45 z'ijoro. 

Kuri Wembley stadium ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yari yakiriye iy'u Bubiligi,bwa mbere Gareth Southgate yari yabanje mu kibuga umwana ukiri muto wa Manchester United, Kobbie Maino ndetse yaje no kwitwara neza dore ko ariwe wabaye umukinnyi w'umukino.

Ikindi kandi nuko Declan Rice wa Arsenal waherukaga guhabwa igitambaro cya kapiteni n'umuntu w'u Bwongereza,niwe warucyambaye nkuko n'ubundi byari byitezwe.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2, ikipe y'igihugu y'u Bubiligi niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego cya Youri Tielmans ku munota wa 11 nyuma y'amakosa y'umunyezamu Jordan Pickford ariko nyuma y'iminota 6 Ivan Toney ahita yishyura kuri penariti.

Kuwa 36 n'ubundi Youri Tielmans yatsinze igitego cya 2 ku mupira yarahawe na Romelu Lukaku maze mu gice cya kabiri umukino ugiye kurangira Jude Bellingham aba atsinze igitego cya 2 cy'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ahawe umupira na James Maddison.

Kuri Santiago Bernabeu ikipe y'igihugu ya Espagne yari yakiriye iya Brazil mu mukino waruryoheye ijisho bitewe n'ibitego byawubonestsemo dore ko byarangiye amakipe yombi anganya 3-2.

Espagne yariri mu rugo niyo yatangiye ifungura amazamu kuri penariti yarikoreweho Lamine Yamal,itsindwa neza na Rodri ku munota wa 11 naho kuwa 36 Dani Olomo atsinda igitego cya 2 ahawe umupira na Lamine Yamal ariko mbere yuko bajya mu kirihuko,Rodrygo wa Brazil aza kwishyuramo 1.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 50 Endrick w'imyaka 17 wari winjiye mu kibuga asimbuye Raphinha yatsinze igitego cya 2 cya Brazil.

Ku wa 87 Rodri yongeye gutsinda penariti ariko na Brazil umukino ugiye kurangira nayo irayibona itsindwa neza na Lucas Paqueta biba birangiye ari 3-3.

Saa yine zuzuye z'ijoro ikipe y'igihugu y'u Bufaransa kuri Stade Orange Velodrome yari yakiriye iya Chile, inayitsinda ibitego 3-2.

Nawo ni umukino waruryoheye ijisho bitewe n'ibi bitego byinshi byawubonetsemo ndetse ukaba wanihutaga.

Chile niyo yabanje gutsinda ku gitego cya Matheus Nunez ku munota wa 6 gusa ,kuwa 19 Youssuf Fofana arishyura naho kuwa 25 Kolo Muani atsinda icya 2. Mu gice cya kabiri Olivier Giroud niwe watsinze icya 3 cy'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa naho kuwa 82 Osorio Osorio atsinda icya 2 cya Chile umukino urangira gutyo.

Indi mikino ya gishuti nayo yabaga , ikipe y'igihugu ya Portugal yatsinzwe na Slovenia,u Budage butsinda u Buhorandi ibitego 2-1,Mali itsinda Nigeria 2-0, Algeria inganya na Afurika y'Epfo 3-3 mu gihe Australia yanyagiraga Turukiya 6-1.

Mu mikino yo gushaka itike ya Euro ya 2024,Poland ya Lewandowski yatsinze Wales kuri penariti ihita ikatisha itike, Ukraine ibifashijwemo na Mykhaylo Mudryk yatsinze Iceland ibitego 2-1 ihita ikatisha ndetse na Georgia ikora amateka yo gukatisha iyi tije bwa mbere nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu y'u Bugereki kuri penariti 4-2.

Muri rusange iri ryari ijoro ryo kwigaragaza ku bakinnyi bakiri bato haba kuri Lamine Yamal wakoreweho penariti ndetse akanatanga umupira wavuyemo igitego,kuri Endrick w'imyaka 17 wongeye gutsindira Brazil,kuri Kobbie Maino w'imyaka 18 wabanje mu kibuga bwa mbere ndetse akanagirwa umukinnyi w'umukino ndetse no kuri Mykhaylo Mudryk wahesheje ikipe ye y'igihugu itike ya Euro.

Ivan Toney watsinze igitego cya 1 cy'u Bwongereza kuri penariti 


Kobbie Maino wagizwe umukinnyi mwiza w'umukino 

Jude Bellingham yishimira igitego cya 2 yatsinze 

Ubwo Endrick yishimiraga igitego 




Endrick wamaze kugurwa na Real Madrid akomeje kwitwara neza mu ikipe y'Igihugu ya Brazil 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND