RFL
Kigali

Rayon Sports idafite icyo irwanira yatsinze naho AS Kigali yongerera ibibazo Etincelles FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/04/2024 18:15
0


Ikipe ya Rayon Sports idafite icyo irwanira yatsinze Muhazi United naho AS Kigali yongerera ibibazo Etincelles FC iyitsinda igitego 1-0.



Ni mu mikino yo ku munsi wa 28 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda. Kuri sitade y'Akarere ka Ngoma ikipe ya Muhazi United yari yakiriye Rayon Sports. 

Uyu mukino Murera yagiye gukina idafite icyo irwanira kubera ko igikombe cyamaze gutwara na APR FC ahubwo Muhazi United ariyo isabwa kuwutsinda kugira ngo ive mu mibare yo kumanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

Waje kurangira ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Tuyisenge Arsene ku munota wa 70 n'uwa 91 ikomeza kuba ku mwanya wa 2 n'amanota 54 naho Muhazi United nayo ikomeza kuba ku mwanya wa 11 n'amanota 32.

Kuri Kigali Pelé Stadium ho ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu birangira ikipe y'Abanyamujyi itsinze igitego 1-0 cya Ishimwe Fiston.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Etincelles FC isubira mu mibare yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri aho iri ku mwanya wa 12 n'amanota 32. AS Kigali yo yahise ijya ku mwanya wa 5 n'amanota 42.

Undi mukino wabaga ni uwo ikipe ya Musanze FC yatsindiragamo Amagaju FC ibitego 2-1 kuri sitade Ubworoherane. Ni ibitego byatsinzwe na Kokoete na Pacifique ndetse na Rukundo Abdoulrahman.

Imikino ya shampiyona yo ku munsi wa 28 izakomeza ku Cyumweru aho Sunrise FC izakira Gorilla FC, Etoile de l'Est ikakira Marine FC naho Gasogi United ikakira APR FC Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.


Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 


Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga 





Ishimwe Fiston yishimira igitego yatsinze 






Tuyisenge Jaques yari yaje kureba uyu mukino 








Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND