RFL
Kigali

Yafashwe yiba ahanishwa kugotomera icupa ryuzuye“ Liquor” afatiweho umuhoro

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:26/03/2024 16:37
0


Umugabo wafashwe yiba icupa ry’inzoga rya Liquor yahanishijwe igihano cyo kuyigotomera aziritse, ndetse bamufatiyeho umuhoro bamukangisha kumutema.



Amashusho yasakaye hirya no hino agaragaza umusore wafashwe yiba inzoga yo mu bwoko bwa likeri “ Liquor” nyiri iduka amuzirikira amaboko inyuma, amufatiraho umuhoro amutegeka kugotomera iyo nzoga kugeza ishizemo.

Ubusanzwe ku banywa inzoga ntibazinywa bazigotomera, bazinywa gahoro gahoro, ababishoboye bakazivanga n’amazi iyo ziri mu zikarishye barengera umwijima n’izindi ngingo zabo zirimo impyiko.

Uyu musore asaba imbabazi avuga ko, atigeze yiba iryo cupa, ahubwo ko yabehsyewe n’umusore mugenzi we witwa Jetu, nyuma agahunga akaburirwa irengero.

Uyu musore ushinjwa kwiba icupa ry’inzoga yahaswe kuyigotomera bavuga ko yamennye iduka agambiriye kurisahura.

Abantu bakurikiranye iyi videwo batashywe ubwoba bavuga ko uyu mugabo ukomoka muri Zimbabwe ataza kubaho kuko inzoga zinyowe muri ubwo buryo zakwangiriza impyiko cyangwa umwijima, cyangwa akaba yahita apfa.

Uyu mugabo utaramenyekana yahohotewe nk'uko Faceofmalawi ibigarukaho, kuko ubuzima bwe butakagombye kugereranywa ‘icupa ry’inzoga ryibwe, ndetse agatotezwa muri ubwo buryo.

Ibi kandi byagarutswe ho na bamwe bavuga ko umuco wo kwihanira  udakwiye mu baturage kuko byatuma bamarana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND