RFL
Kigali

Nigeria: Amaechi Muonagor uherutse kwaka ubufasha yitabye Imana

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:26/03/2024 11:04
0


Umunyarwenya Muonagor Amaechi ukomoka muri Nigeria uherutse kwaka ubufasha bw’ubuvuzi kugira ngo ahindurirwe impyiko ye, yitabye Imana ku myaka 61.



Uruganda rwa sinema ya Nigeria Nollywood ruri mu cyunamo cyo kubura umukinnyi wa filime, umunyarwenya akaba yari n’umuhanga mu gutunganya ama filime, Amaechi Muonagor witabye Imana azize uburwayi.

Ashizemo umwuka nyuma y’amashusho yanyujije ku mbuga nkoranyamabaga asaba abagira neza ko bamuha ubufasha akerekeza mu Buhinde guhindurirwa impyiko nk'uko yari yabwiwe n’abaganga.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko mubyara w’uyu mugabo uzwi nka Tony Muonagor yatangarije iki kinyamakuru ko umuvandimwe we yamaze kuva mu mubiri, nyuma y’igihe kirekire ahanganye n’uburibwe bw’impyiko.

Ni nyuma y'uko uru ruganda rubuze umukinnyi w’imena wakunzwe n’amahanga John Okafor wamamaye nka Mr Ibu, agapfa azize uburwayi bwamuviriyemo gucibwa n’ukuguru.

Ubwo hasobanurwaga ibigwi bye, bavuze ko yamenyekanye ndetse agakundwa muri filime zirimo Aki and Pawpaw. Umwe mu bafana yanditse agira ati “Iyo filime ntijya imva mu mutwe! Uwo mugabo yaduhaye ibyishimo tutazibagirwa”.

Mu mwaka wa 2017 Amaechi Muonagor yahawe igihembo cya African Magic View’s Choice Award for Best Actor.

Mu mpera z’Ukwezi k’Ugushyingo 2023 ni bwo uyu mugabo yafashwe n'uburwayi, umuryango we utangaza ko arwaye impyiko, nyuma bamwohereza mu Buhinde aho yari kubagwa agahindurirwa impyiko.

Bivugwa ko gutinda kwivuza k’uyu mugabo ari byo bimuviriyemo urupfu, kuko yabuze ubushobozi ku gihe.

Ibi byateye benshi gushidikanya ku bukungu bwa Nigeria, ndetse n’ubukene buvugwa muri sienama yaho, bitewe nuko benshi barwara n’ibyo bakora ntibibe byabafasha kubona amafaranga abagurira imiti.


Yaba Mr Ibu uherutse gupfa ndetse n’uyu mugabo, bari mu bakomeye, nyamara bahuye n’iki kibazo bibatera gutakamba basaba gufashwa nubwo birangiye ubuzima bwabo bugeze ku iherezo bagapfa bakurikirana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND